ImyidagaduroUmuziki

Judith wahoze ari umugore wa Safi Madiba ari mu munyenga w’urukundo n’umukunzi mushya

Niyonizera Judith wahoze ari umugore w’umuhanzi Safi Madiba yagaragaje ko ashobora kuba ari mu munyenga w’urukundo n’undi musore nyuma yaho urukundo rwabo rujemo gishegesha rukarangirana na 2020.

Amakuru y’uko Niyonizera Judith yabonye umusore bahuza urugwiro yatangiye kunugwanugwa kubera amafoto uyu mugore yakwirakwije ku mbuga nkoranyambaga ze.

Niyonizera Judith yashyize kuri Instagram amafoto atandukanye amugaragaza mu bihe byiza n’umusore bifotozanyije mu bihe bitandukanye mu mihanda yo muri Canada aho asanzwe atuye.

Mu mafoto yagiye hanze agaragaza Niyonizera Judith arikumwe n’uyu musore mu rugendo batemberana,hari nk’aho baba bicaye basa nk’abari gusomana ari kumubwira amagambo meza bahuje urugwiro,hari aho kandi ubabona barimo kugenda mu muhanda bombi bafite imbwa,hari indi isoza urugendo rwabo bari mu buriri bishimye.

Judith ntaratangaza ko yatandukanye na Safi Madiba kubera ko akiri umugore we mu mategeko naho ku ruhande rwa Safi Madiba we aherutse gutangaza ko yatandukanye na Judith.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger