Amakuru ashushyeImikino

Jose Mourinho yirukanwe muri Manchester United

Jose Mourinho wari umutoza wa Manchester United amaze kwirukanwe kubera kutagira umusaruro mwiza muri iyi kipe ndetse ubuyobozi bwa Manchester United bukaba buvuga ko bugiye gutangira urugamba rwo gushaka umutoza mushya.

Amakuru dukesha Sky Sports avuga ko Michael Carrick wari umutoza we wungirije ari we uraba atoza iyi kipe yiyita amashitani atukura.

Icyakora BBC yo yanditse ivuga ko ifite amakuru ko umutoza urakomezanya na Manchester United atari Michael Carrick, atari umutoza w’ikipe y’abato ngo araturuka hanze ariko kandi ngo si na Arsene Wenger.

Amakuru ahari aturuka muri Man Utd avuga ko Carrick ari we ugiye gukoresha imyitozo ariko mu masaha 24 cyangwa 48 akaba ari bwo batangaza umutoza w’agateganyo.

Hari gukekwa Zinédine Yazid Zidane wahoze atoza Real Madrid , Mauricio Pochettino utoza Tottenham, Diego Pablo Simeone utoza Atletical Madrid na Antonio Conte uherutse kwirukanwa na Chelsea.

Jose Mourinho yirukanwe nyuma yo gutsindwa na Liverpool, nkuko amasezerano ye abivuga, ikipe ya Manchester United ihise imuha miliyoni 22 z’ama-Pound kubera ko ikipe ye yari ikiri muri Champions League. Yirukanwe kandi nyuma yo gutangira shampiyona nabi kuko byaherukaga mu myaka 26 ishize.

Mu itangazo iyi kipe yasohoye kuri uyu wa Kabiri, yavuze ko ishimira Jose Mourinho ku gihe ayimazemo, ikanamwifuriza amahirwe mu kazi ke kari imbere.

Yakomeje igira iti “Umutoza mushya w’agateganyo araza gushyirwaho uzageza mu mpera z’uyu mwaka wa shampiyona, mu gihe ikipe ikomeje inzira zo gushaka umutoza mushya.”

José Mário dos Santos Mourinho Félix yageze muri Manchester United mu 2016 avuye muri Chelsea yari yamwirukanye nabwo azize umusaruro mubi.

Uyu munya-Portugal Jose Mourinho yirukanwe agejeje iyi kipe ku mwanya wa 6 muri shampiyona, yari amaze gutakaza urwambariro kubera ko umwuka mu bakinnyi utari mwiza ndetse hagakubitiraho guhangana na Paul Pogba.

Akimara kwirukanwa, Paul Pogba ahise ashyira ifoto kuri instagram asa n’udashaka guseka cyangwa ngo yishime gusa byagaragaraga ko yishyimye. Yahise ayisiba.

Mourinho avuye muri Manchester ayihaye igikombe cya  Europa League na EFL Cup , akaba yaratsinze imikino  84 mu  144 yatoje.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger