AmakuruImikino

Jose Mourinho yagarutse muri Premier League nk’umutoza

Jose Mourinho ashobora gutoza Tottenham yo mu Bwongereza agasimbura Mauricio Pochettino wirukanwe azira umusaruro mubi, amahirwe menshi ni uko Mourinho arashyira umukono ku masezerano kuri uyu wa Gatatu.

Mourinho watoje amakipe atandukanye i Burayi ndetse akanayubakiramo ibigwi n’amateka, yaraye agiranye ibiganiro na Tottenham mu ijoro ryo kuri uyu wa Kabiri ndetse ashobora gutoza umukino iyi kipe izakinamo na West Ham kuri iki Cyumweru nkuko amakuru dukesha Sky sports abitangaza.

Umunya-Portugal José Mário dos Santos Mourinho Félix nta kazi afite kuva yakwirukanwa na Manchester United mu Ukuboza uyu mwaka, gusa yakoraga ubusesenguzi ku mikino itandukanye kuri Sky Sports.

Perezida w’ikipe ya Tottenham Bwana Daniel Levy, yavuze ko n’ubwo Pauchettino atahiriwe n’uyu mwaka w’imikino wa 2019/2020, we n’abo bari bafatanyije bakoze uko bashoboye batanga ibyo bafite bityo bakazajya bamwibukira ibyo yabagejejeho, dore ko yanabafashije kubaka stade igezweho.

Mourinho ashobora kurara atangajwe nk’umusimbura waPauchettino
Twitter
WhatsApp
FbMessenger