AmakuruImyidagaduro

Jose Chameleone yatangaje imishinga ye irimo gutangiza Radio

Umuhanzi Jose Chameleone ukomeye mu gihugu cya Uganda, yavuze ko ateganya gutangiza Radio ye kugiti cye ndetse agatangiza n’ibindi bikorwa bihuza abashaka kwishima birimo Night Club.

Uyu muhanzi wamenyekanye mu ndirimbo zitandukanye zagacishijeho zirimo Kipepewo, Valuvalu,Mama rhoda n’izindi nyinshi avuga ko mu mwaka uri imbere wa 2019,ateganya gutangiza radio izitwa “Chameleone Radio”.

Chameleone yakomeje avuga ko mu mushinga we afite gahunda yo gutangiza Night Club,izaba yitwa Acacia Mall,ateganya gushyira ahagaragara afatanyije n’inshutiye yitwa Maxi.

Yagize ati”Natangiye gutekereza kuri uyu mushinga mfatanyije na Maxi, kandi ndatekereza ko izaba ari Club nziza”.

Mu kiganiro n’itangazamakuru, ufasha Chameleone kumenyekanisha ibikorwa by’umuziki we witwa Balaam Barugahara,yavuze ko Chameleone ateganya gukora ibi mu gihe ateganya no guhagarika ibikorwa bya muzika mu gihe kiri imbere.

Jose Chameleone ni umuhanzi wo muri Uganda wavutse kuwa 30 Mata 1979, yatangiye ibikorwa bya muzika amaze kubakamo izina rikomeye muw’1996 ubwo yari akiri umunyeshuri mu mashuri yisumbuye.

Jose Chameleone mu mushinga wo gushinga Radio
Twitter
WhatsApp
FbMessenger