AmakuruImyidagaduro

Jose Chameleone wari umaze iminsi yiga, amanota ye yamenyekanye

Umuhanzi Jose Chameleone bivugwa ko yari amaze igihe yiga mu mashuri yisubumbuye we akabigira ubwiru, hagaragaye amanota ye aho yagize 12 kuri 20 mu bizamini bya leta, bimwengerera amahirwe yo kuziyamamaza mu matora ateganyijwe muri Uganda umwaka utaha.

Ikinyamakuru Showbiz Uganda cyasohoye urupapuro rw’amanota rufotoye rugaragaza amanota y’umuhanzi Jose Chameleone  watangaje ko ateganya kwiyamamariza kuyobora Umujyi wa Kampala muri 2021.

Jose Chameleone wakunzwe mu ndirimbo ‘Shida Za dunia’ ni umwe mu banyeshuri barangije amasomo mu mwaka wa Gatandatu mu ishuri rya Katuuso Community aho yakoze ibizamini bya Leta “Uganda Advanced Certificate of Education (UACE).

Iki kinyamakuru gikomeza kivuga ko Chameleone wabonye izuba kuwa 30 Mata 1979 akaba afite imyaka 41 y’amavuko, yakoze uko ashoboye ahisha ko ari umwe mu banyeshuri basoje amasomo mu 2019 ‘atinya amenyo y’abasetsi’.

Mu isomo ry’amateka [History] yagize amanota 4; ‘Fine Art’ yagize amanota 4, ‘Christian Religious Education’ yagize amanota 2, ‘General Paper’ afite inota rimwe, ‘Computer Studies’ yagize inota rimwe.

Uyu muhanzi yatsinze amasomo atatu ya mbere y’ibanze bimuha amahirwe yo kwiga Kaminuza no guhatanira umwanya wa politiki uwo ari wo wose muri Uganda.

Jose Chameleone ni umunyamuziki wubakiye ku njyana ya AfroBeat, akaba ari umwe mu bahanzi bakunzwe cyane muri Uganda ndetse no muri Afurika, yarushinganye na Daniella Mayanja muri 2008 babyarana abana bane aribo Abba Marcus Mayanja, Alba Shyne Mayanja, Amma Christian Mayanja na Alfa Joseph Mayanja. nubwo mu bihe bitandukanye aba bombi bakunze gushwana.

Chameleone uririmba mu Cyongereza, Igiswahili, Luganda, mu gihe amaze mu muziki yamuritse Album ‘Kola Zizo’, ‘Dj Collins Mix One (The Lift Off) n’izindi, ndetse yegukanye n’ibihembo bikomeye mu muziki.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger