AmakuruImikino

Jonathan McKinstry utoza Uganda Cranes yabujije abakinnyi be kuvugana n’itangazamakuru

Jonathan McKinstry utoza ikipe y’igihugu ya Uganda yabujije abakinnyi be kuvugana n’itangazamakuru mu rwego rwo kwirinda ko babazwa kuri gahunda ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru muri Uganda, FUFA, iherutse gutangaza yo kugabanya umubare w’amakipe aba muri shampiyona.

FUFA iherutse gutangaza ko iri gutegura no kwiga uburyo amakipe akina mu cyiciro cya mbere yagabanuka akaba 12, buri munyamakuru wese uri guhura n’umukinnyi ukinira muri iki gihugu, ari kumubaza uko yumva iki cyifuzo cya FUFA kandi nyamara nta makuru ahagije babifiteho ndetse hakaba hari impungenge ko itangazamakuru ryatangaza amakuru atari yo kuri iyi ngingo.

Jonathan McKinstry wigeze gutoza ikipe y’igihugu y’u Rwanda Amavubi ubu akaba atoza Uganda Cranes, yavuze ko abakinnyi b’ikipe y’igihugu ya Uganda cyane cyane abari bahamagawe mu mikino y’igikombe cya Afurika cy’abakina imbere mu gihugu CHAN batemerewe gusubiza itangazamakuru kuri iki cyifuzo cya FUFA cyo kugabanya amakipe.

Yagize ati ” Ndabizi ubu ibitangazamakuru bigiye kwegera abakinnyi abanyamakuru bababaze kuri gahunda ya FUFA yo kugabanya amakipe akina muri shampiyona, abakinnyi nabo ntibafite amakuru ahagije kuri iyi gahunda , ibi rero bishobora gutuma ibitangazamakuru bitangaza amakuru y’ibihuha. Niyo mpamvu nabagiriye inama yo kutavugana n’itangazamakuru.”

Mckinstry yavuze ko ibi byose bikiri icyifuzo bityo ko batari babyigaho ngo barebe uko byakorwa.

Atangaje ibi nyuma y’uko mu cyumweru gishize umunyezamu Dennis Onyango yagaragaye mu itangazamakuru yamagana iki cyifuzo cya FUFA.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger