AmakuruImyidagaduro

Johnny Drille yasendereje ibyishimo ku mitima y’abitabiriye Kigali Jazz Junction (+AMAFOTO)

John Ighodaro wamenyekanye mu muziki w’Afurika nka Johnny Drille yatanze ibyishimo bisesuye ku mitima  yabitabiriye igitaramo cya Kigali Jazz Junction, cyabaye ku wa Gatanu tariki 27 Nzeri 2019 muri Parking ya Camp Kigali benshi bataha batabishaka.

Iki gitaramo cyaranzwe n’umuziki w’umwimerere wa live, abacyitabiriye banyuzwe n’imiririmbire y’abahanzi babataramiye nubwo hari abari kurutonde rw’abagomba kuririmba ariko byarangiye bataririmbiye abitabiriye iki gitaramo cyarimo udushya twinshi.

Umuhanzi ubarizwa muri Arthur Nation, Sintex niwe wabanje ku rubyiniro mbere y’uko umuhanzi mukuru ahabwa ikaze, benshi bari aho bibajije uko biragenda kubandi bahanzi barimo Stanza Africa na M.France niba bari buririmbe akaba aribo bakira umuhanzi mukuru w’iki gitaramo, gusa siko byaje kugenda bo ntabwo baririmbye.

Sintex wabanje ku rubyiniro yaririmbye indirimbo “Ndorera” yitegura gushyira ahagaragara mu minsi iri imbere, akomereza ku ndirimbo ze zakunzwe mu gihe amaze mu muziki zirimo nka “You” , “Why” imaze umwaka  isohotse, “Byina” , “Super star”n’izindi , ageze ku “Twifunze”  uyu musore yakuriwe ingofero. Mu gushimisha abafana be yitwaje itsinda ry’ababyinnyi b’abasore n’abakobwa bamufashije ku rubyiniro.

Ku isaha ya saa tanu zirengaho iminota mike , nibwo Sintex yavuye kurubyiniro , umuhanzi mukuru w’iki gitaramo  ahita ahamagarwa ku rubyiniro yaserutse yambaye imyenda y’ibara ry’umukara, inkweto z’umukara, amataratara y’umukara, yakirijwe amashyi y’urufaya n’akaruru k’ibyishimo ka benshi mu bakobwa banyuzwe n’ijwi ry’uyu musore.

Uyu musore  mbere y’uko aririmba yabanje gusuza abanya Kigali  ahita abaza abitabiriye iki gitaramo indirimbo bashaka ko abaririmbira maze bazamura amajwi buri wese asaba iyo ashaka kumva.  Uyu musore yavuze ko yishimiye abafana afite muri Rwanda.

“Nishimiye gutaramira mu Rwanda ku nshuro ya mbere ku rubyiniro rwanyuzeho abahanzi bakomeye. Ni ishema rikomeye kuri njye kuba mfite abafana mu Rwanda, muri Nigeria n’ahandi.”

Uyu muhanzi wo muri Nigeria ubwo yari ageze ku ndirimbo ‘Finding efe’ imaze amezi atanu isohotse yavuze ko ari inkuru mpamo y’ibyamubayeho mu myaka ishize avuga ko igihe kimwe yahuye n’umukobwa uteye neza amusaba kwifotozanya nawe aramwemerera. Ngo yari umusore ugira amasoni ku buryo yatashye atatse nimero ya telefoni, yakomeje avuga ko yongeye guhura n’uyu mukobwa baribwirana ariko ntiyamwaka nimero ya telefoni kubera ubwoba. Avuga ko inkuru ye n’uyu mukobwa yashibutsemo iyi ndirimbo ‘Finding efe’.

Ubwo yavugaga mu Kinyarwanda ati “Murakoze”. yishimiwe na benshi  avuga  ko amaze iminsi agerageza kwiga amwe mu magambo agize ururimi rw’Ikinyarwanda n’ubwo bikimugoye. Mu gusoza igitaramo yasoreje ku ndirimbo “Wait for me”, “Romeo&Juliet” yatumye amenyekana,

Ku isaha ya saa sita mu kadomo nibwo uyu muhanzi yavuye kurubyiniro benshi batabishaka bamusaba gukomezanya nabo bibuze iminota mike.

Absore bagize itsinda rya Neptunez Djs (Dj Berto na Dj Hubs) bacurangira abakunzi b’umuziki muri iki gitaramo
Sintex ku rubyiniro

Sintex yari yitwaje ababyinnyi bamufasha gushimisha abakunzi b’umuziki
Mu ndirimbo yaririmbaga byasabaga ijwi ry’umukobwa yifashishaga abagize itsinda rya Neptunez Band.

Johnny Drille yashimye urukundo yeretswe i Kigali
Johnny Drille ahura n’umukobwa w’umunyarwandakazi yavuze ko bari baziranye baganira kumbuga nkoranyambaga
Abakunzi b’umuziki banyuzagamo bagakaraga umubyimba

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger