Inkuru z'amahanga

Joe Biden yiyemeje guhanganira na Donald Trump kuyobora Amerika

Joe Biden w’imyaka 77 y’amavuko wigeze no kuba Visi perezida wa Amerika yatangaje ko yiyemeje ko yatangiye urugendo rwe rwo gushaka kuyobora Leta zunze ubumwe za Amerika, yiyongera ku bandi bo mu ishyaka ry’aba Democrate bifuza gusimbura Donald Trump mu matora ategerejwe mu 2020.

Ibi yabitangarije muri Video yashyize kuri Twitter, avuga ko yinjiye mu rugamba rwo kuyobora Leta zunze ubumwe za Amerika agasimbura Donald Trump mu biro by’umukuru w’igihugu ‘White House’.

Joe Biden yagize ati ” Turi mu rugamba rwo kuyobora igihugu, mu gihe twaha Donald Trump imyaka 8 yo kuba muri White House, igihe cyose yahindura amahame y’iki gihugu kandi njye sinabyihanganira ngo nkomeze ndebere.”

Yakomeje agira ati ” Indangagaciro z’iki gihugu, kuba igihangage ku Isi, Demokarasi yacu ndetse na buri kimwe kituranga nibyo bigira Amerika kuba Amerika nyayo, niyo mpamvu nafashe icyemezo cyo kwiyamamariza kuyobora Leta zunze ubumwe za Amerika.”

Si ubwa mbere Joe Biden agerageje gushaka kuyobora Leta zunze ubumwe za Amerika kuko mu 1988 na 2008 yabigerageje ariko ntibimuhire. Icyakora yabaye Visi perezida wa Barack Obama kuva mu 2019 kugeza mu 2017 ndetse yabaye n’umusenateri.

Mu bandi bakandida bari guhatanira kuyobora Amerika, harimo umusenateri Elizabeth Warren uhagarariye Massachusetts, Kamala Harris uhagarariye California, Kirsten Gillibrand uhagarariye New York, Cory Booker uhagarariye New Jersey,hakiyongeraho Hawaii Julian Castro wahoze ari Meya wa San Antonio ndetse yigeze no kuba umunyamabanga wa Obama mu bijyanye n’imiturire.

Mu gihe amahirwe yaba amusekeye agatsinda amatora, Biden w’imyaka 77 y’amavuko yaba abaye umuperezida wa mbere mu mateka uyoboye Amerika afite imyaka myinshi.

N’ubwo nta rukiko rwigeze ruhamya Biden ibyaha byo gufata ku ngufu no gusambanya abagore, akimara kwemeza ko aziyamamaza hari abagore bahise batangira gushinja uyu mugabo guhonyora no gusagarira uburenganzira bwabo.

Umugore witwa Lucy Flores,wahoze ayobora ihuriro ry’abagore muri leta ya Nevada yavuze ko Biden yigeze kumufata ku rutugu agerageza no kwihumuriza imisatsi ye ndetse anamusoma mu irugu ubwo bari bahuriye mu bikorwa bya politiki mu 2014 nkuko CNN yabyanditse.

Kuri ibi , Biden yagize ati ” Imico y’umuntu irahinduka, ibyo ndabyumva kandi numvise ibyo abo bagore bari kumvugaho, Politiki kuri njye buri gihe impuza n’abantu gusa ariko ngerageza kubaka ahazaza hanjye , nari niteguye ko nzahura nabyo.”

Itegeko nshinga ryo muri Leta zunze ubumwe za Amerika, riteganya ko nta muntu wemerewe kurenza manda 2 imwe igizwe n’imyaka 4 ayobora iki gihugu, kuva mu 1789, iki gihugu kimaze kuyoborwa n’abaperezida 45. Perezida wa mbere ni George Washington mu gihe Donald Trump ari we ukiyoboye ubu, yatowe tariki 20 Mutarama 2017 asimbuye Obama ufite inkomoko muri Afurika wari umaze imyaka umunani ayobora iki gihugu cy’igihangage ku Isi .

Joe Biden yabaye Visi Perezida wa Obama mu gihe cy’imyaka 8
Twitter
WhatsApp
FbMessenger