AmakuruAmakuru ashushye

Jidenna yashimagije smartphones zatangiye gukorerwa mu Rwanda

Umuhanzi w’icyamamare ku Isi mu muziki (Jidenna Theodore Mobisson) Jidenna yashimagije Maraphones , telephone zatangiye gukorerwa mu Rwanda.

Jidenna yashimye byimazeyo uruhare rw’u Rwanda mu kuzamura ikoranabuhanga avuga ko ari ishema kuba aricyo gihugu cya mbere muri Afurika cyatangiye gukorerwamo telefoni zigezweho.

Uyu muhanzi abicishije ku rubuga rwa  Twitter yanditse  agaragaza ko ari amateka akomeye akozwe n’u Rwanda.

 “Amateka ari gukorwa. U Rwanda ruri gukora telefoni zigezweho za mbere zikorewe muri Afurika. Birarenze. Mara Phones.”

Ku wa 7 Ukwakira 2019, nibwo Perezida Paul Kagame yafunguye ku mugaragaro uruganda rwa Mara Phones, rwa mbere muri Afurika rukora telefoni zigezweho za smartphones, rwitezweho kuzamura uburyo Abanyarwanda babyaza umusaruro ikoranabuhanga rya telefoni ngendanwa.

Jidenna wishimiye uru ruganda, yamenyekanye cyane mu ndirimbo zitandukanye  zakunzwe na benshi zirimo ‘Particula’ ya Major Lazer & DJ Maphorisa bafatanyije na Nasty C, Ice Prince na Patoranking, ‘Classic Man’ yahuriyemo na Roman GianArthur, ‘Yoga’ ye na Janelle Monáe , ‘Bambi’ n’izindi nyinshi.

Uyu muhanzi yamaze gushyira ahagaragara  album ye nshya yise #85toAfrica  akaba ari no gukora ibitaramo ku mugabane wa Afurika amurika iyi album.

Jidenna herutse gushyira hanze indirimbo nshya yise ‘Sufi Woman’ iri kuri album yise 85 to Africa. Igaragaramo umunyamideli ukomoka mu Rwanda witwa Uwanyuze Lilian.

Jidenna ni umwe mu bashinze itsinda ry’abaraperi ryitwaga Black Spadez ndetse ahita atangira no gutunganya indirimbo no kuzandika. Yasohoye album ye ya mbere ari kumwe niryo tsinda biganaga muri Milton Academy aho yasoreje amashuri mu 2003.

Uyu muhanzi w’imyaka 34 mu muziki we yibanda ku njyana za Hip hop na Afrobeat akaba ari umuririmbyi, umwanditsi w’indirimbo ndetse n’uzitunganya

Jidenna ni umwe mu bahanzi bakomeye muri Amerika no ku Isi, uyu musore w’Umunyamerika afite inkomoko muri Nigeria. Ubusanzwe yitwa Jidenna Theodore Mobisson.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger