AmakuruInkuru z'amahanga

Jeff Bezos ntakiri umukire wa mbere ku isi

Umunyamerika Jeff Bezos ntakiri umukire wa mbere ku isi kuko amatekanga yahindutse agasiga umufaransa Bernard Jean Étienne Arnault w’imyaka 70 y’amavuko ari we uyoboye urutonde rw’abagwizatungo kuri iy’Isi.

Urubuga rwa Forbes ruzwiho gutangaza ubushakashatsi buba bwakozwe ku rwego rw’isi mu bintu bitandukanye nk’ubucuruzi, ishoramari, ikoranabuhanga, imiyoborere no gutangaza ibintu bigezweho, rutangaza ko Bernard Arnault atunze akayabo ka miliyaridi $117 mu gihe Bezos Jeff yaguye mu gihombo akava kuri miliyaridi $117.5 ubu akaba atunze agera kuri miliyaridi $115.6 nyuma y’uko umugabane muri amazon wamanutseho 0.7%.

Mu rukerera rwo kuri uyu wa Gatanu ni bwo urubuga rwa Forbes ducyesha iyi nkuru rwatangaje ko umukire wa mbere ku Isi atakiri umunyamerika nk’ibisanzwe ahubwo yabaye umufaransa. Jeff Bezos yagize igihombo aho umugabane umwe mu kigo cya Amazon ayobora akaba na nyiracyo wagabanutseho 0.7% mu gihe kuri uyu mafaransa ho yiyongereye 0.7%.

Bernard Arnault, ni umuyobozi w’ikigo LVMH, ikigo cye cyungutse miliyaridi $1.9 ari byo biganga na 0.7% ku isoko ry’imari n’imigabane.

Uyu mufaransa bamubajije uko yiyumva kuba ahigitse ibigo birimo Amazon ya Bezos ndetse na Microsoft ya Bill Gate, yavuze ko batagomba kumugereranya na Bill Gate kuko batatangiriye rimwe kuko bo ari bwo bagitangira.

Ati ”  Nduma mutatugereranya na Microsoft kuko twe tumeze nk’abari gutangira ariko twizeye kugera kuri byinshi bityo ndumva nta mpamvu yo kugereranya LVMH na Microsoft kuko turatandukanye cyane”

Bernard Arnault yavukiye mu gihugu cy’u Bufaransa. Yaminuje mu bijyanye n’ubwubatsi (Civil engineering), akaba yari afite se ufite ikigo gikora ubwubatsi ari naho yazamukiye nyuma aza kwereka ubushobozi buhambaye se umubyara mu bucuruzi.

Ibi bibaye nyuma y’uko Jeff Bezos n’umugore we MacKenzie bemeranyijwe gatanya yaciye agahigo ko kuba ariyo ihenze kurusha izindi zose zabayeho ku Isi.

Ni gatanya yatwaye akayabo ka miliyari 35 z’amadorali ya Amerika, ni arenga 31 633 525 000 000.

MacKenzie ashinja umugabo bashakanye ataraba umugwizatungo kumuca inyuma kandi mu isezerano bagiranye bitarimo.
Amazon yashinzwe na Jeff Bezos mu 1994, hashize umwa.ka umwe bakoze ubukwe.

Iyi Amazon yatumye umugore we aba umuherwe wa gatatu ku isi mu gihe Bezos we yayoboye abandi abandi bakire bo ku Isi inshuro zitari nke nkuko Forbes ibitangaza.

Jeff Bezos ufite imyaka 55, na MacKenzie w’imyaka 48 bakoze ubukwe mu 1993 bakaba bafitanye abana bane.

Bernard Arnault ni we mukire wa mbere ku Isi
Yahigitse Jeff Bezos
Twitter
WhatsApp
FbMessenger