AmakuruImyidagaduro

Jay Polly yateye umugongo The Mane

Umuhanzi Jay Polly wabarizwaga mu nzu ifasha abahanzi ya The Mane yamaze gutangaza ko atakiyibarizwamo.

Jay Polly abaye umuhanzi wa kabiri utandukanye na kompanyi ifasha abahanzi ya The Mane nyuma ya Safi Madiba uherutse gusezererwa .

Jay Polly abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram yemeje ko atandukanye na The Mane kubera kutubahiriza ibikubiye mu masezerano bagiranye bajya gukorana.

Mu kiganiro na IGIHE, Jay Polly uherereye mu karere ka Rubavu yahamije aya makuru, avuga ko yahisemo gutandukana nabo kuko batubahirije ibyo bumvikanye.

Jay Polly yagize ati” Nka 90% ntabwo byubahirijwe, ibitarakozwe mu mwaka tumaranye sinizeye ko bizakorwa nyuma.”

Jay Polly yinjiye muri The Mane muri Mutarama 2019 nyuma yo gufungurwa. Amakuru ahari ahamya ko yari afite amasezerano y’imyaka itatu nubwo iby’igihe yari asigajemo yanze kubigarukaho.

Twagerageje kuvugisha ubuyobozi bwa The Mane kuri iki kibazo ariko ntibyadukundira, turakomeza kubakurikiranira iyi nkuru.

Jay Polly yavuze ko yamaze kumenyesha ubuyobozi bwa The Mane ko atakibarizwamo, yongeraho ko ntacyo abishyuza ndetse nta deni abarimo bityo ko ibindi amasezerano bagiranye abisobanura neza.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger