Amakuru ashushyeImyidagaduro

Jay Polly yagaragaje impungenge afite igihe itsinda Tuff Gang ryaba ryitabiriye Guma Guma Superstar

Umuhanzi w’umuraperi Jay Polly yagaragaje impungenge ku itsinda rye rya Tuff Gang igihe ryaba ryitabiriye irushanwa rikomeye mu Rwanda PGGSS niba nawe yaryitabira,kuko yamaze kwegukana ibihembo bitangwa muri iri rishanwa igihe itsinda Tuff Gung ryo hambere buri umwe wese yasaga nukora kugiti cye ariko ubu bakaba barahuje umugambi, aboneraho no gutanga icyifuzo cye cyo kuba agomba kwisanga mu bikorwa by’itsinda nk’umunyamuryango waryo icyo gihe nawe akaba agomba kugaragara mu marushanwa yose.

Mu ntangiriro z’uyu mwaka wa 2018,itsinda Tuff Gung ryongeye kugaragariza abakunzi baryo ko ryiteguye kubagezaho ibikorwa by’akataraboneka ndetse banagaragaza ku mugaragaro ko bamaze kongera gusenyera umugozi umwe aho kugeza ubu iri tsinda rigizwe n’abasore bane,  Bull Dogg, Jay Polly, Fireman na Green P havuyemo P Fla ubu nawe ufite indi mishyingaye ku giti cye.

Jay Polly yatangaje ko bishimiye gutangira 2018 baririmba mu gitaramo gikomeye kandi bagasanga n’abafana babo babashyigikiye, uyu mwaka ngo waba ari uw’amahirwe kuri bo.

Jay Polly avuga ko kuba itsinda Tuff Gang ryarishatsemo igisubizo rikongera kwiyubaka,ari amahirwe akomeye kubarigize kuko bizabafasha kwitabira amarushanwa atandukanye ndetse no kwitabira ibitaramo ku buryo bworoshye kandi ngo akaba abona ko bitarambiranye rishobora kuzubaka amateka rikanegukana PGGSS.

Yagize Ati “Twashyize hamwe turi itsinda ubu. Tuff Gangs turashaka gukora amateka tukanegukana irushanwa rya Guma Guma natwe tukajya mu mateka y’abaritwaye ubu ni ugukorana imbaraga njye na bagenzi banjye tukabigeraho”.

Jay Polly avuga ko nubwo yegukanye PGGSS ngo bitamubuza kurisubiramo ari ku mazina ya Tuff Gangs kuko bazaba barabaye itsinda. Ngo kuba Tuff Gangs yarabaye itsinda ntibimuheza kuzabafasha muri iryo rushanwa mu gihe baba batorewe kurijyamo.

Jay Polly yagarutse ku musore  P Fla nawe ukomeje kugaragarizwa urukundo rudasanzwe n’abafana bakaba barigeze no kubana muri Tuff Gangs ko ubu atari muri Tuff Gangs ahubwo ko yafashe izindi nzira ze kandi ngo nabyo nibyiza.

Ati “icyo namubwira ahubwo ni ukuzagira amahirwe mu rugendo rwe rw’umuziki.

Itsinda Tuff Gang ryongeye kugaragara imbere y’abafana rimaze kwiyubaka bundi bushya

Umuhanzi Jay Polly yatangaje ubyuko Tuff Gang iramutse igize amahirwe yo kwitabira PGGSS ko yajyana nayo nk’umuririmbyi w’itsinda mu gihe we yamaze kwegukana ibihembo by’iri rushanwa ubwo yegukanaga PGGSS3 nyuma ya Tom Close wegukanye iyambere na King James wegukanye iya 2.

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger