AmakuruImyidagaduro

Jay Polly, Safi, Marina na Queen Cha bahuriye mu ndirimbo yo Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi

Abahanzi Safi Madiba, mubyara we Queen Cha, Marina na Jay Polly bose bari mu nzu y’umuziki ya The Mane, bahuje imbaraga bakora indirimbo bageneye abanyarwanda mu kwibuka inzirakarengane zisaga miliyoni zishwe urw’agashyinyaguro muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Ni indirimbo bise ‘Twibanire mu mahoro’ bashyize hanze habura amasaha make ngo Abanyarwanda n’inshuti z’u Rwanda binjire mu cyumweru cyo kwibuka ku nshuro ya 25 Jenoside yakorewe Abatutsi, kizatangira kuri uyu wa 7 Mata 2019.

Uyu mwaka insanganyamatsiko ni ‘Twibuke Twiyubaka’ .

Iyi ndirimbo irimo ubutumwa bwo gushishikariza abanyarwanda kubana nk’abavandimwe nta vangura iryariryo ryose rishingiye  ku  moko kuko ari nayo yatumye habaho Jenoside.

Bijyanye n’insanganyamatsiko y’uyu mwaka; ‘Twibuke Twiyubaka’ n’aba bahanzi bashimangira ko kwigira ku mateka y’ahahise h’u Rwanda bizafasha mu kugera ku iterambere.

Jay Polly yasanze bagenzi be muri The Mane Music label nyuma y’igihe gito afunguwe ndetse mu bamwakiriye harimo Bad Rama uyobora iyi nzu.

Iyi ndirimbo yo gufasha abanyarwanda muri ibi bihe byo kwibuka, ije isanga izindi z’abahanzi batandukanye nka Kizito Mihigo, Jule Sentore , Eric Senderi n’abandi.

Reba hano iyi ndirimbo

Twitter
WhatsApp
FbMessenger