AmakuruAmakuru ashushyeIkoranabuhangaImikino

Jacques Tuyisenge yageneye Etincelles yazamukiyemo impano y’imyenda

Rutahizamu Jacques Tuyisenge wazamukiye muri Etincelles ubu akaba akinira ikipe ya Petro Atletico de Luanda muri Angola yageneye impano ikipe ya Etincelles FC yazamukiyemo imyambaro ifite agaciro ka miliyoni 3 z’amafaranga y’u Rwanda mu rwego rwo kuyishimira kuba yaramureze akaba ageze ku rwego ariho ubu.

Uyu mukinnyi w’ikipe y’igihugu Amavubi uyu wa mbere yatangaje ko iki ari igikorwa yatekerejeho mu rwego rwo gushimira iyi kipe yamureze mu myaka ishize.

Tuyisenge yakiniye Etincelles FC hagati ya 2005 na 2009 ubwo yayivagamo yerekeje muri Kiyovu Sport.

Tuyisenge avuga ko yahoze abitekereza kuba yagurira ibikoresho iyi kipe ariko  ubushobozi ntibumukundire, ariko kuri iyi nshuro yabonaga ko bakeneye iyi myenda, abagurira Trainings 30 yabashyikirije kuri uyu wa mbere nk’uko yabitangarije urubuga Funclub.rw dukesha iyi nkuru rwabitangaje,iyi myenda ikaba ifite agaciro k’amadolari ibihumbi bitatu ($3000).

Uyu mukinnyi kuri ubu ni we munyarwanda uhenze mu bakinnyi baguzwe amafaranga menshi mu myaka ya vuba, aho Petro Atletico yamutanzeho $350 000 imuvana muri GorMahia.

Tuyisenge yavuye muri Kiyovu Sport yerekeza muri Police FC yakiniye igihe kinini mbere yo kujya muri GorMahia muri 2016 yakiniye imyaka itatu. Imyambaro yageneye Etincelles igizwe n’amapantalo n’amakokoti by’ama “Training”.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger