Amakuru ashushyeUbukungu

Jack Ma yakoze ibidasanzwe bituma Kompanyi ye ikomeza kwirukirwa n’abashaka kuguramo imigabane

Umuherwe  Jack Ma ukomoka mu Bushinwa washinze Kompanyi ikora ubucuruzi kuri murandasi ya Alibaba yungutse asaga Miliyari y’idorali mu munsi umwe gusa.

Byatangajwe kuri uyu wa kane tariki 17 kanama 2017 , aya mafaranga yinjye muri Alibaba Group y’uyu muherwe bayungutse avuye mu kwamamaza ibintu bitandukanye. Muri werurwe uyu mwaka iyi Kompanyi ya Alibaba Group yagaragaje kuzamuka mu rwunguko kugeza kuri 58%.

Ibi bintu byatunguye abantu benshi , kuri uyu wa kane  iyi Kompanyi yongeye kugaragaraza ko ari imwe mu zishinze imizi mu zikora ubucuruzi bwo kuri murandasi , byatunguye abakora ubushakashatsi kuko ibyo bari baragaragaje kugeza ubu bihabanye cyane n’ibyo iyi kompanyi imaze kunguka.

Kuva hamenyekana ko iyi Kompanyi yinjije asaga Miliyari y’idorali kuri uyu wa kane benshi bahise batangira kwirukira gushakamo imigabane ndetse igera kuri 5% iragurishwa , kuwa gatanu byatumye urwunguko rw’iyi kompanyi rwiyongeraho 2%.

Kuri Jack Ma ufite kimwe cya kabiri cy’umutungo we muriyi Kompanyi byari ibyishimo bisendereye , kubera kwiyongera k’umutungo we mu masaha 24 gusa .

Kugeza ubu umutungo wa Jack Ma ubarwa mu madorali asaga Miliyari 38 ndetse akaba ariwe muherwe wa mbere mu gihugu akomokamo cy’Ubushinwa nk’uko Forbes dukesha iyi nkuru ibitangaza. Arusha Ma Huateng [Pony Ma] umukurikira , miliyari 1.5 y’idorali.

Jack  Ma w’imyaka 52 yatangije Ikompanyi ya Alibaba mu mwaka wa 1999 afatanije n’abandi bantu 17. Niwe wakomeje kuyobora iyi Kompanyi kugeza ubu (akaba afitemo imigabane ingana na 5% ). Nk’umuntu ucururiza kuri murandasi ni umwe mu baherwe ku Isi.

Ibi bituma akomeza kurya isataburenge Jeff Bezos washinze urubuga rwa Amazon kurubu nawe ufite umutungo ungana na Miliyari 81.7  z’idorali akaba umuherwe wa kabiri ku Isi , kuwa 27 Nyakanga 2017 Bezos  yari yakuye ku mwanya wa mbere Bill Gates gusa mu mashaka make uyu mugabo yongera kuwisubiza.

Jack Ma aheruka mu Rwanda mu nama yabaye iminsi ibiri ya Youth Konnect yaberaga i Kigali aho yavuze byinshi , akagira inama urubyiruko rushaka guhanga imirimo rwo ku mugabane wa Afurika ndetse akanavuga ko yemereye urubyiruko rw’Abanyafurika imishinga itatu minini, irimo amahugurwa muri sosiyete ye n’inkunga yo kuzamura bizinesi ku bafite imishiga myiza.

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger