AmakuruImikino

J. Cole yavuze akamuri ku mutima nyuma yo kuva mu Rwanda

UmuraperiJ.Cole wo muri Leta zinze uhumwe za Amerika, wari umaze iminsi mu Rwanda akinira ikipe ya Patriots BC mu mikino ya BAL yashimiye u Rwanda n’abanyarwanda ukuntu bamwakiriye muri iyi mikino igeze muri 1/2.

Mu butumwa yanyujije ku rubuga rwe rwa Instagram,J.Cole yashimiye abakinnyi bakinanye, abatoza ndetse n’abandi bakozi ba Patriots BC bamufashe nk’umuvandimwe.

Yagize ati” Ati “Ndashimira BAL na Patriots BBC ku mahirwe bampaye. Ndashimira bagenzi banjye, abatoza ndetse n’abagize Staff yose muri rusange uburyo bamfashe nk’Umuryango. Nize byinshi mu byumweru bike twamaranye. Muryoherwe n’intsinzi y’iri joro kandi amahirwe masa ku mukino utaha.”

Uyu muraperi kandi yanashimiye uruganda rumwambika rwa PUMA, cyane ko yanazaniye inkweto zarwo abakinnyi ba Patriots BBC.

Ati “Ndashimira PUMA k’ubwo kunshyigikira kuva ku munsi wa mbere kugeza ngeze mu Rwanda amahoro nzanywe n’indege yihariye ya PUMA.”

Yasoje ashimira u Rwanda ndetse n’Umujyi wa Kigali wamwakiriye. Ati “Ubutaka bwiza ndetse n’abaturage beza.Kuri buri wese wifuza gusura cyangwa kujya ku mugabane wa Africa, nkurikije buri kimwe nabonye cyangwa numvise, namugira inama yo gusura Kigali n’u Rwanda muri rusange.”

Yasoje ashimira abantu bose bagize icyo bamuvugaho ndetse n’abavuze ko adafite ubunararibonye mu gukina Basketball. Ati “Ndateganya kuba mwiza.”

Twitter
WhatsApp
FbMessenger