AmakuruMu mashusho

Izamurwa ry’ibiciro by’itabi birafasha benshi kurivaho ?

Ikigo mpuzamahanga cy’Abongereza gikora ubwoko butandukanye bw’itabi (BAT) ; ririmo irizwi cyane mu Rwanda nk’Intore, Dunhill, Impala na SM cyatangaje ko ibiciro byacyo kuri iryo tabi byiyongereye kubera imisoro yazamuste mu mwaka w’ingengo y’imari wa 2019/20 ndetse ko n’ubundi bwoko bw’itabi bakora buraza kwiyongera.

Kuzamuka kw’ibiciro by’itabi bije bikurikira amavugururra y’imisoro aheruka, Izo mpinduka zibaye nyuma y’itegeko ryasohotse mu igazeti ya leta muri Nzeri, ryerekeye ibicuruzwa biva hanze n’ibikorerwa mu Rwanda.

Itegeko rishya risaba imisoro ingana na 36% ku ipaki y’itabi irimo amasigara 20, ni inyongera ya Frw 130 ku ipaki.

Nyuma y’izo mpinduka, ikigo mpuzamahanga cy’Abongereza gikora ubwo butandukanye bw’itabi (BAT), cyatangaje ko ibiciro byacyo bigomba kwiyongera.

Ku wa 19 Ukwakira Abantu batandukanye baganiriye na The New Times bari ahazwi nko ku Kisimenti mu mujyi wa Kigali ,bavuze ko Intore iri kugura Frw 2,000 naho Dunhill hamwe ikagura Frw 3,000 ahandi Frw4,000.

Mbere y’uko bihinduka, Intore yaguraga Frw 1,000 naho Dunhill igura Frw 1,500 ku ipaki imwe. Willis Angira Ukuriye ishami ry’ibikorwa muri BAT yavuze ko uretse Intore na Dunhill n’ibindi biciro byiyongereye.

Angira yavuze ko ukwiyongera gukomeye ari ukwabaye kuri Dunhill iri ku giciro cya frw 2,800, SM ku Frw 1,800 n’Impala ku Frw 1,300.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger