Imyidagaduro

Iyumvire uburyo butangaje Diamond yahuyemo n’umufasha we Zari

Diamond ukunzwe kuvugwaho gukundana n’abakobwa benshi ndetse bamwe akanababyarira, iyo wumvishe uburyo yahuyemo na Zari kugeza bemerekanyije kubana  biba bitangaje cyane.

Mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru ryo muri Uganda ari naho avuka, Zari yahishuye uburyo yahuyemo na Diamond kugeza bemerekanyije kwibanira nk’umugore n’umugabo, byatangiye bite?

Ubundi Zari yakurikiranaga Diamond kurubuga rwa Instagram noneho nyuma aza kwandikira Diamond kuri Instagram  mu butumwa bwibanga (Inbox) amubaza uburyo yazaza kuririmba mu gitaramo cya White Party cyategurwaga na Zari, uyu Zari anasanzwe ategura ibi bitaramo ngarukamwaka.

Noneho ntibyatinze, mu gihe bari bakivugana ngo bumvikane uburyo bazakorana muri iki gitaramo cya Zari, baje guhurira mu ndege buri wese afite gahunda ye . Aha niho bamenyaniye byimbitse kuko bahise bahana inimero ya telefoni kuva ubwo batangira kujya bavugana, ariko igitangaje n’uko hari igihe cyageze maze nihashyire iminota 10 batavuganye , buri kanya babaga bavugana, noneho nyuma baje guhana gahunda yewe baza no guhura urukundo rwabo rutangira ubwo.

Zari yanabajijwe ikibazo kijyanye n’uburyo amerewe nyuma yuko umugabo we Diamond akomeje kuvugwaho kumuca inyuma maze asubiza ko ntacyo biba bimubwiye .

Yagize ati:” Ntacyo biba bimbwiye, Diamond aba afite akazi kenshi , aba yagiye mu bitaramo akenshi rero ntabwo mbyita ho kandi ntabwo byabangamira umuryango wacu.”

Yanakomeje avuga ko Diamond aramutse abonye umwanya niwe waba umutumirwa mukuru muri iki gitamo cya White Party kiri gutegurwa na Zari hariya muri Uganda.Zari yashakanye na Diamond nyuma yo gutandukana n’umuherwe wo muri Uganda  wari umugabo we Hvan ssemwanga,  banabyaranye abana batatu, Pinto,Raphael na Quincy.

Abana batatu Zari yabyaranye na Ssemwanga Hvan

Kuya 12 Ukuboza 2017, nibwo Zari mu butumwa yacishije ku mbuga nkoranyambaga ze nka Snapchat yavuze uburyo aterwa n’agahinda gakomeye igihe baba bavuze izina ry’uwahoze ari umugabo we Hvan Ssemwanga witabye Imana.

Ubwo bari mumuhango wo Kwibuka isabukuru ya Ssemwanga n’ubwo yatabarutse Zari yagize ati:” Amagambo yawe yose agaruka mu mitwe yacu iyo hagize uvuga izina ryawe ( Ssemwanga Yvan), ntacyo bivuze kubaho tutagufite. Turibuka ibihe byiza twagiranye mu minsi yashize, turyohewe n’urukundo rwawe ndetse n’inseko yawe.”

Zari watangaje amagambo akomeye agaragaza urukundo yarafitiye Ssemwanga n’amarangamutima akomeye cyane , yakomeje agira ati:” Ibyo bihe byaratambutse kandi ntacyo twabikoraho, ubuzima ntibuhora busa ! Oh iyaba byashobokaga ko twagarura ibihe byahise ukongera ukadukora mu biganza ndetse tukanumva ijwi ryawe, turabyifuza cyane, ariko Imana yaraguhamagaye rero ruhukira mu mahoro kandi  turakwifuriza ibyiza.

Uyu mugabo wabarurirwaga mu baherwe bakomeye cyane by’umwihariko mu gihugu cye cya  Uganda  yavutse ku itariki ya 12 ukuboza 1977 , yavukiye ahitwa Nakaliro , mu karere ka Kayunga muri Uganda, yapfiriye mu bitaro bya Steve Biko Academic Hospital muri Afurika y’Epfo. akaba yaratabarutse afite imyaka 40 abarirwa akayabo k’amadorali y’Amerika miliyoni 8.8 .

Uwo niwe Hvan Ssemwanga , uwahoze ari umugabo wa Zari, Akomeze kuruhukira mu mahoro
Twitter
WhatsApp
FbMessenger