Ituro riri mu bituma wemerwa n’Imana-Intumwa y’Imana Dr. Paul Gitwaza

Umushumba Mukuru w’Amatorero ya Zion Temple Celebration Center ku Isi, akaniyita Intumwa y’Imana Dr. Paul Muhirwa Gitwaza yavuze ko kugirango Imana ikwemere usabwa gukora ibintu bitandatu birimo no gutanga amaturo.

Yabigarutseho mu kiganiro Isaha y’Agaciro kinyura kuri radiyo Authentic aho yavuze ko ukwezi kwa Mutarama ari nako kwa mbere k’umwaka wa 2020 kwari ukwahariwe impuhwe n’imbabazi z’Imana.

Yakomeje asaba abakristo kumenya ibihe barimo kuko ukwezi kwa Gashyantare ni ukwezi ko kwemerwa n’Imana.

Ati “Uyu ni umwaka w’ingororano ariko ukwezi kwa kabiri ni uko kwemerwa, tuvuye mu kwezi kwa mbere kw’impuhwe z’Imana n’imbabazi zayo, ibyo twanyuzemo twagiye tubona ukuboko kw’Imana n’impuhwe zayo.”

Uyu mukozi w’Imana yavuze ko kuba uku kwezi kwa Gashyantare ari ukwahariwe kwemerwa n’Imana, yasabiye abakristo kwemerwa n’Imana mubyo bazakora muri uku kwezi kwa Gashyantare.

Yakomeje agira ati “Ndagira ngo ibintu bikurikira byemerwe ku buzima bwawe; Imana yemere ubuzima urimo, ituro uratanga muri uku kwezi, amasengesho uzakora, ubuhamya uzatanga kandi Imana yemere kuzamurwa cyangwa gushyirwa hejuru kwawe, icya Gatandatu Imana yemere uko imeze izamure izina ryawe.”

Dr Gitwaza wiyita intumwa y’Imana yavuze ko mu bituma Imana yemera abantu harimo ituro, ati “Ikindi Imana yemera mu buzima bwawe ni ituro, burya muri Bibiliya ndetse iyo turebye hari ituro ryemerwaga n’iritemerwa kandi yose ari amaturo.”

Yakomeje agira ati “Igihe Elie yari ku musozi w’Ikarumeri haje abasenga bayari nabo batanga ituro ariko ituro ryabo ntiryemerwa. Ndagira ngo Imana yemere ituro ryawe, yemere ibyo uyiha kuko wayiteganyirije ituro.”

Dr Gitwaza yasabiye abamukirikira kugira ngo uku kwezi ibyo bazatanga nk’amaturo bizemerwe n’Imana.

Umushumba Mukuru w’Amatorero ya Zion Temple Celebration Center ku Isi, akaniyita Intumwa y’Imana Dr. Paul Muhirwa Gitwaza

Comments

comments