AmakuruAmakuru ashushye

Itsinda ry’abayobozi ba AU ryasubitse urugendo bari kugirira muri D.R.Congo

Abayobozi b’Umuryango w’Afurika yunze Ubumwe basubitse urugendo bari kuzagirira muri repubulika iharanira Demokarasi ya Congo kuri uyu wa Mbere taliki ya 21 Mutarama 2019 , urugendo rwari urwo kureba uko bahuza impande zitumvikanye ku byavuye mu matora y’Umukuru w’igihugu aherutse kuba mui kiriya gihugu..

Mu nama idasanzwe yari yatumijwe na Perezida w’u Rwanda Paul Kagame akaba ari nawe uyoboye AU yateranye ku wa Kane w’Icyumweru gishize taliki ya17 Mutarama 2019., abakuru b’ibihugu bayitabiriye bemeranyije ko ku wa Mbere hari itsinda riyobowe na P.Kagame rizajya guhuza impande zombi muri Congo.

Uyu muryango wari wanasabye Urukiko rushinzwe Itegeko Nshinga muri Congo kuba ruretse gutangaza mu buryo bwa burundu ibyavuye mu matora y’umukuru  w’Igihugu, gusa ibi ntibyakurikijwe .

Bukeye bw’aho Minisitiri w’ububanyi n’amahanga wa Congo akaba n’umuvugizi wa Guverinoma Lambert Mende icyo gihe yavuze ko Congo idashaka abantu baza kwivanga mu bibazo byayo.

yagize ati “Sinizeye neza ko Umuryango wa Africa yunze Ubumwe usobanukiwe neza imikorere y’ubutabera bwa Congo-Kinshasa.”

Mu ijoro ryo ku wa 19 Mutarama 2019, uru rukiko rwahise  rwemeje ko Félix Tshisekedi ariwe watsinze amatora ya Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Ebba Kalondo uvugira Perezida wa Komisiyo ya AU, Moussa Faki Mahamat, yatangarije AFP ko “Icyo nakwemeza muri aka kanya ni uko urugendo rwigijwe inyuma. Tuzashyira hanze itangazo mu gihe cya vuba.’’

Ku wa 20, Mutarama, Umuryango w’ubukungu bw’ibihugu byo muri Africa y’Amajyepfo(SADC) watangaje ko ushyigikiye intsinzi ya Félix Tshisekedi kandi ko udashaka ko hari igihugu na kimwe kivanga mu biri kubera muri DRC. Ngo nihagira ababyivangamo SADC izatabara DRCongo ndetse no mu buryo bwa gisirikare.

Abayobozi benshi muri Afurika bagaragaje ko bashyigikiye Tshisekedi ndetse Umuryango w’Ubukungu bw’Ibihugu byo mu Majyepfo ya Afurika (SADC) wasabye ko habaho ‘kubahana’ no guha agaciro ‘ubwigenge’ bwa RDC.

Perezida wa Afurika y’Epfo, Cyril Raphamosa, na we yasabye ko ‘‘Abantu bose muri RDC bakwiye kubaha icyemezo cy’Urukiko rurengera Itegeko Nshinga.’

Kugeza ubu Martin Fayulu utemera ibyavuye mu matora avuga ko ari we Perezida watowe n’abaturage, atemera Felix Tshisekedi nka Perezida wa Congo

Ibinyamakuru mpuzamahanga byo muri Afurika na hanze yayo byatangaje ko AU yasubitse kujya muri Congo ku wa mbere, gusa ko bizaba mu gihe kiri imbere.

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger