AmakuruAmakuru ashushye

Itsinda ry’Abanya–Kenyakazi batandatu bavuye i Nairobi na moto bageze i Kigali (+AMAFOTO)

Itsinda ry’Abanya – Kenyakazi batandatu bibumbiye mucyitwa Throttle Queens bishatse kuvuga abagore batwara moto, bageze i Kigali bavuye i Nairobi bagenda kuri moto,  murugendo bakoreshejemo iminsi itatu.

Urwo  rugendo rwabo  rugamije kwigisha ibijyanye no gukoresha neza umuhanda abantu bubahiriza amategeko awugenga.

Aba bagore baganira na Belise Kariza ushinzwe ubukerarugendo muri RDB wanabakiriye i Kigali ,yashimye aba bagore umuhate bagize, avuga ko bikwiye kubera abandi urugero.

“Birashimishije cyane kubona itsinda ry’abagore rikora uru rugendo mu gihe gito. Abagore nta cyo batakora. Urugendo rwabo ruratwereka ko umugore ashoboye gutwara moto, ikintu tudafite ino. Birashimishije kandi biratuma natwe tubigiraho.”

Ms Rhoda Omenya, Ms Aisha Mohammed, Ms Shiku Njenga, Ms Mary Wanjiku, Ms Victoria Musyoka and Mrs Njeri Mwangi babwiye ikinyamakuru the Nation cyo muri Kenya ko bari gukora ibi mu rwego rwo kwishimisha ndetse no guharanira umutekano wo mumuhanda.

Umwe muri aba bagore bakigera i Kigali, yavuze ko uru rugendo turaboroheye bitewe no kuba hari aho banyuraga imihanda iri kubakwa, kuba hari ibinyabiziga byinshi mu muhanda ndetse n’abantu, hakiyongeraho ko hari ahatari ibirango bibayobora mu muhanda.

“Imihanda dufite ikoreshwa n’abafite imodoka nini, izitwarira abantu hamwe, abagenda mu modoka zabo bwite, abatwara amagare, za moto, abagenda mu magare y’abafite ubumuga n’abandi, nyamara imihanda ni mito gusa ni yo dufite tugomba kuyikoresha twitonze.”

Uyu mugore abajijwe ahantu habagoye kurusha ahandi yavuze ko ari mu mujyi wa Kampala kuko ngo buri wese akoresha umuhanda nk’aho ari we gusa uri mumuhanda nyamara urujya n’uruza ari rwinshi cyane.

Aba bagore bazengurutse ibihugu bitandukanye bigize Afurika y’Uburasirazuba, bakaba bagenda berekana ububi bwo kwica amategeko y’umuhanda cyane ko impanuka zikomeje gutwara ubuzima bwa benshi muri iki gice cya Afurika.

Itsinda ry’Abanya–Kenyakazi batandatu bavuye i Nairobi na moto bageze i Kigali

Aba bagore baganira na Belise Kariza ushinzwe ubukerarugendo muri RDB
Ubwo aba bagore bari bagiye guhaguruka i Nairobi batangira urugendo rwabo (photo: Daily Nation)
Twitter
WhatsApp
FbMessenger