AmakuruImyidagaduroMu mashusho

Iterambere ry’umuziki mu ntara rirashoboka ? The Rayan Music Entertainment imaze kugera kuki?

Mu Rwanda benshi bagiye bumva mu matwi yabo ko umuziki cyangwa imyidagaduro yo hanze ya Kigali aho bita mu ntara itatera imbere ngo itunge abayikora.

Ikintu cyambere kigarukwaho kubavuga ibyo bavuga ko ubushobozi bukiri buke cyane ndetse n’abashoramari bakaba batarumva ko imyidagaduro ari ahantu heza ho gushora imari.

Muri iyi nkuru tugiye kugaruka kuri kampanyi imwe yemeye gushora amafaranga mu muziki nyarwanda ariko igakorera mu Ntara y’Amajyaruguru mugihe abandi bo basa naho batarabibona neza iby’umuziki wo hanze ya Kigali.

Mu minsi yashize hagaragaye umushinga wa The Rayan Business Group yifuje gushora imari mu muziki cyane by’umwihariko mu karere ka Musanze ibinyujije mu cyitwa The Rayan Music Entertainment ikaba yaratangiranye abakobwa babiri cyane ko abakobwa bakiri bake mu muziki nyarwanda.

Inkuru yabanje

Abafite impano yo kuririmba bo mu ntara y’Amajyaruguru bashyizwe igorora (+Amafoto)

The Rayan Music Entertainment ubu yatangiye no gukora ibikorwa byayo aho abakobwa babiri yatangiranye arinabo bakiri kumwe kugeza ubu.

Chika na Joshari ubu ibihangano byabo biri ahagaragara kugeza ubu. Amazina yaba bakobwa yarahinduwe bakigera muri The Rayan Music Entertainment.

Chika ubundi agitangira umuziki yatangiranye izina rya Jenny 9 gusa baje kurihindura bamwita Chika izina riva mururimi rw’icyespanyoro bivuze umukobwa ufite intego.

Umuhanzikazi Chika ubarizwa muri The Rayan Music Entertainment

Joshari we yatangiranye amazina ya Jolie Sharangabo gusa baje kumuhindurira bamwita Joshari , Jo riva kuri Jolie ,Shari byo byavuye kuri Sharangabo bihurizwa hamwe bitanga Joshari.

Umuhanzikazi Joshari ubarizwa muri The Rayan Music Entertainment

Ibihangano byaba bombi byakorewe muri The Mane bikozwe n’umwe mubasore bagezweho muri iyi minsi mugutunganya indirimbo muburyo bw’amajwi ariwe Ayo Rush .

Rayan Parfait nyiri The Rayan Business Group atangaza ko kugira ngo igihangano kibe cyiza buriya bisaba ubufatanye bya abantu batandukanye kandi bari mu bice bitandukanye by’igihugu.

Aganira na TeradigNews yagize ati ” Nk’uko mwabibonye tumaze kugaragaza ibikorwa muri The Rayan Music Entertainment nk’uko mwabibonye ku munsi twamurikiyeho uyu mushinga. ”

” Abahanzi babiri tukiri kumwe tumaze gushyira ahagaragara ibihangano bibiri byabo ari Chika na Joshari , abakobwa twahinduriye amazina kugira ngo bagire amazina ajyanye n’imyidagaduro ajyanye n’ikibuga barimo. ”

“Tukimara guhindura amazina yabo twatangiranye n’indirimbo ya mbere ya Joshari yitwa “Judge” isohoka ari amajwi n’amashusho mu buryo bw’amajwi yakozwe na Ayo Rush gusa kuruhande hari abandi ba tunganya amajwi barimo Holy Beat , Mokovibes ndetse harimo n’uruhare rw’abahanzi batandukanye barimo Mistake , Bobli, na Yuhi MC n’indirimbo yatanzweho ibitekereza n’abantu benshi nibwa bufatanye bufite intego nzima. Video yakozwe na JoshiLenzi afatanyije na Prince Layer.”

“Indirimbo ya kabiri ni “Touch Me” ya Chika nayo yakozwe na Rash abifashijwemo na Okkama hari utwo yagiye amwongeramo mu ndirimbo amashusho nubundi ni JoshiLenzi na Prince Layer.”

” Ubu turi gutegura ibikorwa bitandukanye harimo n’indirimbo harimo na indirimbo dushobora gukorana n’umuhanzi w’i Burundi hakaba n’indi tukiri kwirukankamo na Ariel Wayz. ”

Kugeza ubu uyu mugabo acyari ngushora imari mu muziki akaba asaba abanyarwanda gukomeza gushyigikira umuziki wabo ari nacyo cy’ingenzi gikenewe kurusha ibindi byose.

Uko bigaragara gushora imari mu muziki bisaba kwihangana no gutegereza kuko si ahantu ushora ngo bucye uhite wunguka ni urugendo rurerure.

Abahanzi bakeneye ubushobozi cyane iyo habonetse no gushyigikirwa byanze bikunze umuziki tutitaye agace wakorewemo wagera kure hafatika.

Joshari, Chika na Uwimfura Rayan (hagati) umuyobozi wa The Rayan Business Group

Kubabyibuka neza mu mateka y’umuziki hari icyitwa West Side na East Side ibi ni ibice byari bihanganye mu muziki wa amerika aho buri gice kigira umuhanzi wacyo kandi ukomeye bitabaye ngobwa ko Bose bakorera mugace kamwe kugeza ubu uko guhangana kwatumye umuziki wa Amerika tubona ubu ukomeza gufatirwaho icyitegererezo.

Benshi mu banyamuziki bari mu Rwanda bagiye baturuka hirya no hino mu ntara bahurira Kigali kubushobozi buke bari bafite bagerageza kuzamura umuziki nyarwanda ubu byamaze gufata intera ishimishije ubu niba koko bashaka kugera kurundi rwego rw’umuziki nyarwanda hakenewe gushyigikira abandi bahanzi bo mu ntara hakaba ibjce birenze kimwe nabyo bifite umuziki n’iterambere ryawo rifatika nibwo n’umuziki w’igihugu muri rusange wakomera kurushaho agace kamwe siko kubaka igihugu konyine.

Reba Touch Me ya CHIKA

Reba indirimbo JUDGE ya Joshari

Twitter
WhatsApp
FbMessenger