AmakuruAmakuru ashushyePolitiki

Israel iri gushyira ingufu mu mubano n’ibihugu bya Afurika yakiriwe na perezida Everiste Ndayishimiye

Perezida w’u Burundi Evariste Ndayishimiye yakiriye mu Biro bye Aleligne Admasu wagiye yo guhagararira Israel, ariko afite icyicaro muri Ethiopia.

Muri Ambasade 23 ziba mu Burundi nta Ambasade ya Israel ihaba.

Iki gikorwa cyabaye kuwa 01 Gashyantare 2022, aho yari yaje kumugezaho impapuro zimwemerera guhagarira Leta ya Yeruzalemu mu Burundi.

Admasu asanzwe ahagarariye inyungu za Israel muri Ethiopia aho yagiye muri Werurwe, 2021.

Le Président de la République SE Evariste #Ndayishimiye vient de recevoir en audience M. Aleli Admaso, Ambassadeur de l’État d’Israël nouvellement accrédité au #Burundi, venu pour la présentation de ses Lettres de créance. https://t.co/jT9IsXLNdE

Muri iki gihe Israel iri kugarurakana imbaraga nyinshi mu mubano wayo n’ibihugu by’Afurika.

Ibi kandi ni ngombwa ku gihugu gishaka kuzabona umwanya w’indorerezi mu Muryango w’Afurika yunze ubumwe.

Israel isanganywe umubano mwiza n’u Rwanda.

Ambasaderi Aleligne Admasu uhagarariye Israel mu Burundi yavutse mu mwaka wa 1961 avukira muri Ethiopia.

Ni Umuyahudi ukomoka muri Ethiopia.

Yize Politiki n’ubukungu muri Israel mu mwaka wa 1988 yiga muri Kaminuza y’i Tel Aviv.

Yize n’andi mashuri arimo n’uburezi.

Ambasaderi Admasu yabaye mu ngabo za Israel ndetse aza no gufasha mu gikorwa cyo gucyura Abayahudi babaga muri Ethiopia mu kiswe Operation Salomon.

Ku rubuga rwa Minisiteri y’ububanyi n’amahanga ya Israel hari inyandiko ivuga ko Ambasaderi Admasu ari na rwiyemezamirimo ujya winjiza amafaranga binyuze mu biganiro bisana imitima kandi bigatera akanyabugabo , ibyo bita motivational speeches.

Mbere y’uko yoherezwa muri Ethiopia, ngo ahagararire yo inyungu za Israel, yari asanzwe akora imirimo tuvuze haruguru.

Aleligne Admasu asanzwe ahagarariye Israel muri Ethiopia

Bivugwa ko yashinze ishyaka ryitwa Israel Brotherhood for Social Equality. Ni umugabo wubatse ufite abana bagera kuri batanu.

Ubwo yakirwaga mu cyubahiro cya gisirikare

Twitter
WhatsApp
FbMessenger