AmakuruImyidagaduro

Isimbi Noeline yavuze icyatumye ashyira hanze amafoto yambaye ubusa buri buri(Amafoto)

Isimbi Noeline wagaragaye mu bakobwa barenga 100 biyamamarizaga guhatanira ikamba rya Miss Rwanda 2019, bikarangira atabonye amahirwe yo kwemererwa gukomeza mu bahatana, yasobanuye impamvuyatumye ashyira hanze amafoto amugaragaza yambaye ubusa.

Isimbi yabuze amahirwe yo kubona itike imwemerera guhatanira ikamba rya Miss Rwanda 2019, bitewe n’uko atari yujuje ibipimo fatizo by’uburebure bukenewe ku wariwe wese uhatanira ikamba.

Nyuma y’uko uyu mukobwa abuze aya mahirwe, yahisemo kuba ikimenya bose ashyize amafoto ye yambaye ubusa buri buri  hanze, anahamya ko ari mu buryo bwo kwihangira imirimo ngo abone amafaranga.

Abinyujije ku rukuta rwe rwa Twitter yahamije ko ari mu buryo bwo kwibonera amafaranga ahanze umurimo nkuko gahunda ya Leta ibiteganya

yagize ati” mu minsi yashize hari abanyihaye ngo ndashaka ko umuyobozi w’igihugu haricyo avugaho ku ngingo nari natanze.. none ubu ngo nataye umuco murabizi mwese ndibuka umuntu watubwiye kwihangira umurimo ko atari icyah, rero mundeke nkorere amafaranga y’amaraso”.

Uyu mukobwa yamenyekanye mu bitangazamakuru no ku mbuga nkoranyambaga kubera inkuru ye y’ubuzima busharira yagiye agarukaho mu bitangazamakuru, harimo ko yabaye umwana wo  ku muhanda, umumansuzi, n’ibindi byinshi bigiye bitandukanye yanyuzemo mu   bihugu byose yagiye acamo.

Taliki 19 Werurwe nibwo uyu mukobwa  kuri konti ye Instagram yasibye amafoto yarariho yose maze atangira kujya ashyiraho amashya yambaye  ubusa buri buri.

Ni amafoto yatunguranye kuri uyu mukobwa wiyamamarije kuba miss Rwanda 2019 kuko ubusanzwe hajyamo umukobwa ufite ubwiza, ubwenge ndetse n’umuco mu gihe gukora igikorwa nk’iki bifatwa nko guta umuco ndetse no gutandukira indangagaciro z’umuco nyarwanda.

Mu bihugu byose yaciyemo icyo gihe yavugaga ko yigeze no gufungirwa mu gihugu cya Kenya amezi 9 yose akahava agarurwa mu Rwanda ariko akaza gusubirayo byanatumye anakomeza agera mu gihugu cy’Afurika y’Epfo.

Isimbi Noeline yagarutse mu Rwanda mu Gushyingo 2018 aje guhatanira amahirwe yo kuba miss Rwanda 2019 gusa ntibyamuhira kuko yaje kwiyamamaza mu ntara ebyiri ntiyabona amahirwe yo gukomeza kubera indeshyo ye.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger