AmakuruImyidagaduro

Isimbi Noeline yagiriye inama abakobwa bagenzi be yibasira ShaddyBoo

Umukobwa w’Umunyarwanda uzwi ku izina rya Isimbi Noeline nyuma y’iminsi mike havuzwe ko yerekeje muri Sinema ya Tanzania abifashijwemo na Mwijabu, yavuze ko yahisemo kubihagarika bitewe n’uko uyu mugabo yashakaga cyane ko baryamana.

Isimbi wari utegerejwe na benshi muri Filime y’uruhererekane yagombaga gukomeza kugaragaramo yahakanye ibi avuga ko abakobwa bose b’Abanyarwanda baticuruza nka ShaddyBoo.

Isimbi Noeline yavuze ko Mwijaku yamuhamagaye ndetse akamusezeranya ko azajya amuhemba neza nk’abandi bakinnyi ba filimi bayigaragaramo.

Mu butumwa buri mu cyongereza yanyujije kuri Instagram, yasobanuye uburyo uyu mugabo yamuteze umutego ashaka ko baryamana, nyuma yo kubyanga amasezerano yose bagiranye agaseswa.

Yakomeje agira inama abakobwa bagenzi be kwirinda kugwa mu mutego wa Mwijaku kuko aba ashaka kubasambanya gusa.

Yagize ati”Yambwiye ko ikipe twakoranye yakunze agace ka mbere nakinnye ariko ko ntakomeza mu gihe ntemeye kuryamana na we, umugabo wubashywe muri Tanzania mbyanze ahita ahagarika buri kimwe twari twumvikanye.”

Yakomeje avuga ko agomba kumenya ko abanyarwandakazi bose atari nka Shadyboo ntibakajye babakinisha.

Yagize ati”Icyo nshaka kuvuga, abagabo bamwe ni abagabo bitewe n’ibyo bafite ariko ntabwo ari byo bibagira abagabo gusa[…] twe nk’abanyarwandakazi ntimukadukine imikino ntabwo twese turi ba Shaddyboo. Nta kibazo ariko ntimukatwibeshyeho, nshobora kunyura muri byinshi ngo ngere ku nzozi zanjye ariko ntaryamanye na we Mwijaku, atari ukubera ko uri mubi ahubwo ufite inda nini [Kitambi] kandi simbikora n’abafite inda nk’izo.”

Uyu mukobwa yakomeje avuga ko yagiye Tanzania yitegeye ku mafaranga ye ngo agiye gukina filimi.

Isimbi Noeline yamenyekanye mu irushanwa rya Miss Rwanda 2019, nyuma aza  kumenyekana ku mbuga nkoranyambaga kubera amafoto yambaye ubusa yashyizeho, ubu yabarizwaga mu gihugu cya Tanzania aho yari yagiye gukina muri filimi y’uruhererekane ya Mahaba itegurwa na Mwijaku, umukinnyi wa filimi w’icyamamarere muri Tanzania.

Isimbi Noeline yise ShaddyBoo indaya

ShaddyBoo yagarutsweho na Isimbi Noeline

Twitter
WhatsApp
FbMessenger