AmakuruPolitiki

Ishyaka rikomeye muri DRC ryasabye perezida Tshisekedi gutangaza intambera yeruye ku Rwanda

Ishyaka rya politiki rya Vital Kamerhe wahoze ari umujyanama wa Perezida, (UNC: Union pour la Nation Congolaise), ishami rya Lubumbashi muri Haut Katanga, ryasabye Perezida Félix Tshisekedi Tshilombo gutangiza intambara ku Rwanda rushinjwa ubushotoranyi kuri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Umunyamabanga w’agateganyo wa UNC, ishami rya Lubumbashi, Charles Chungu, yabivuze kuri iki Cyumweru tariki ya 19 Kamena 2022 ubwo hizihizwaga imyaka 12 iri shyaka rimaze rishinzwe.

Yavuze ko u Rwanda rushyigikiwe n’imiryango mpuzamahanga ishaka guhungabanya umutekano wa RDC kugira ngo ibone uko itwara amabuye y’agaciro y’iki gihugu nk’uko inkuru ya 7 sur 7 cd ibivuga.

Yagize ati: “Mu bigaragara ntabwo turi bwizihize iyi sabukuru uyu munsi mu gihe tuzi ko abavandimwe bacu bo mu Burasirazuba bibasiwe n’ubushotoranyi bw’u Rwanda. Twifatanyije n’abavandimwe bacu hariya”.

“Intambara y’u Rwanda igamije gutwara amabuye yacu ariko mu minsi iri imbere tuzakusanya ubushobozi bwo gushyigikira ingabo zacu, FARDC”.



Ku rundi ruhande bitewe n’imyitwarire y’u Rwanda yo gushyigikira M23, UNC yasabye Perezisa Félix Tshisekedi Tshilombo gutangaza intambara kuri iki gihugu. Charles Chungu yifuza ko perezida yatangaza intambara mu mpuzankano ya gisirikare.

Ati: “Ku bijyanye n’ikibazo cyo mu Burasirazuba, perezida aracecetse cyane. Turashaka ko agira icyo avuga. Turashaka ko atangaza intambara ku Rwanda. Birakwiye ko afata icyemezo gituma abaturage bamugirira icyizere”.

“Natangaze intambara, abaturage twiteguye gutera u Rwanda, tukinjirayo tukabohora RDC”.

Hagati aho ku mbuga nkoranyambaga zirimo Facebook hatangijwe ubukangurambaga buhamagarira Abanye-Congo kwitabira imyigaragambyo izabera ku rugo rwa Ambasaderi w’u Rwanda muri RDC, Karega Vincent.

Abazayitabira ngo barashaka kuzaba bari kumwe n’abahanga mu byo gukwirakwiza amazi bakazaba bitwaje ibikoresho bibasha gukata imiyoboro igana mu ruro rwa Ambasaderi.

Nko ntibizarangirira aho kuko bazanitwaza abazi iby’amashanyarazi bazasiga bakase intsinga bityo n’umuriro ntiyongere kuubona.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger