AmakuruAmakuru ashushyePolitiki

Ishyaka CNDD-FDD rya Perezida Nkurunziza ryamuhaye ububasha butamenyerewe muri Politiki Mpuzamahanga

Mu nama yabaye kuri uyu wa gatandatu y’Ishyaka CNDD-FDD rya Perezida w’Uburundi Petero Nkurunziza hafatiwemo umwanzuro udasanzwe watunguye benshi.

Ni umwanzuro wafatiwe mu nama yahuje abayobozi bakuru b’iri shyaka kuwa gatanu no kuwa gatandatu I Buye mu Ntara ya Ngozi aho Perezida Nkurunziza avuka.
Nk’uko tubikesha icyamakuru Jeune Afrique cyivuga ko ku umugoroba wo kuri uyu wa gatandatu AFP yabashije kubona video ya Jenerali Evariste Ndayishimye Umunyamabaga Mukuru wa CNDD-FDD avuga ko muri iyi nama hafashwe umwanzuro ko Perezida Nkurunziza kuva ubu abaye Umuyobozi w’Ikirenga w’iri shyaka.

Iri tangazo kandi rivuga ko Perezida Nkurunziza ari Umujyanama Mukuru, ariwe nawe kandi Mukuru mu bari mu ishyaka bose , kandi ko nta wundi banganya ubushobozi, nta n’undi uzagerageza kumwigereranyaho ku buyobozi bw’iri shyaka igihe cyose azaba akiriho.

Ubuyobozi bw’Ishyaka nabwo kandi kuri iki cyumweru bwaje kwemeza aya makuru butangaza ko uyu mwanzuro wo kugira Perezida Nkurunziza Umuyobozi w’Ikirenga wa CNDD-FDD akavanwa ku buyobozi bwaryo n’urupfu ari wo.

Twabibutsa ko mu kwezi kwa gicurasi 2018 mu Burundi hateganyijwe amatora ya Kamarampaka aho abaturage bazemeza cyangwa se bagahakana umushinga w’itegeko nshinga rishya.

Mu gihe bamwe mu Barundi baba batoye “Yego” kuruta abatoye “Oya” muri iyi matora ya Kamarampaka ateganyiwe muri uku kwezi kwa gicurasi 2018 Nkurunziza azaba afite amahirwe yo kwiyamamariza izindi manda ebyiri z’imyaka 7 imwe imwe. Akaba ndetse azaba ashobora kuyobora Uburundi kugeza mu 2034.

Kuva muri 2015 bivugwa ko abarundi barenga 1200 bishwe naho abarenga ibihumbi 400 bakava mubyabo bagana iyi buhunzi mu bihugu bituranye n’Uburundi n’ahandi ku isi kubera umutekano muke wibasiye igihugu cy’Uburundi kuva muri 2015 ubwo Perezida Nkurunziza yatangazaga ko aziyamamariza kuyobora iki gihugu yari ayoboye kuva muri 2005.

Nkurunziza ni Perezida w’Uburundi kuva muri 2005 nyuma y’amasezerano y’amahoro yahagarikaga intambara zari zibasiye iki gihugu. Muri 2010 yariyamamaje atsinda amatora ageze muri 2015 avuga ko manda ya mbere yayoboye itabarwa iki gihe abamurwanya bavuze ko ahuguje manda agiye kwiyamamariza iya gatatu maze bishora imihanda abandi bahitamo guhunga igihugu.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger