AmakuruImyidagaduro

Ishusho y’ubwato Bruce Melodie agiye gukoreramo igitaramo i Dubai (+AMAFOTO)

Nyuma y’ihagarikwa ry’ibitaramo bye I Burundi , Itahiwacu Bruce  wamamaye nka Bruce Melodie mu muziki yamaze kwemeza ko ibitaramo bye bizabera I Dubai mu bwato bunini buzwi nka Yacht .

Melodie ibi bitaramo bikubiye mu bitaramo bizabera mu bihugu bitandukanye  ku Iis bihuriye mu cyitwa Kigali World Tour, biribiri byari kubera I Burundi byarahagaritswe  ababiteguye bahitami kubyimura.

Igitaramo azakorera I Dubai kizabera mu bwato bita Ayacht ndetse n’uburyo bwo kwinjira muri iki gitaramo kuri uyu wa kane abantu baratangira kuzigura.

Ibi bizaba tariki 30 Ukuboza 2021 azataramira Mu Mujyi wa Dubai muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu.

Melodie aheruka gutaramira abanyarwanda ku wa taliki ya 7 Kanama 2021 mu bitaramo bi kuba ku nshuro yabyo ya gatatu byiswe “Iwacu Muzika Festival”

Bruce Melodie amaze iminsi atangaje ko agiye gukora ibitaramo bizenguruka Isi ahereye muri Afurika, aho azataramira mu bihugu birimo Kenya n’u Burundi, i Burayi agataramira mu Bubiligi n’u Bufaransa ndetse no muri Canada na Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Ibi bitaramo Kigali World Tour byari bibiteganyijwe ko bizatangirira i Bujumbura tariki 28 na 29 Kanama 2021.

Bruce Melodie akazakomereza muri Canada aho tariki 25 Nzeri 2021 azataramira mu Mujyi wa Edmonton muri Canada.

 

Ubu bwato buberamo ibitaramo bikomeye kandi byitabirwa cyane

Ayacht ubwato Bruce Melodie azakorera igitaramo i Dubai
Twitter
WhatsApp
FbMessenger