AmakuruAmakuru ashushyePolitiki

Ishimwe rya Lt.Gen Muhoozi kuri Se wabo perezida Kagame wongeye gufungura imipaka yo ku butaka

Umuhungu wa perezida Yoweli Kaguta Museveni, Lt Gen Muhoozi Kaimerugaba, yashimiye perezida wa Repubulika Paul Kagame nyuma yo kongera gufungura imipaka yo kubutaka ihuza ibihugu byombi.

Uyu mugaba w’ingabo za Uganda zirwanira ku butaka Lt.Gen Muhoozi, yashimiye perezida w’u Rwanda agaragaza ko yanyuzwe n’iki cyemezo.

Ifungurwa ry’iyi mipaka, ryemejwe mu nama y’abaninisitiri yateranye kuwa Gatanu tariki ya 4 Werurwe 2022. Imipaka yongeye kwemererwa gufungurwa nyuma y’igihe kigera ku myaka 3 yari imaze ifunze.

Nk’uko byemejwe muri iyi nama harateganywa ko imipaka y’u Rwanda yo ku butaka izafungurwa kuwa Mbere tariki ya 7 Werurwe uyu mwaka turimo.

Mu gihe bibaye ngombwa, kugira ngo urujya n’uruza rw’abaca ku mipaka yo ku butaka runyure mu mucyo, abinjira bazajya babanza gusuzumwa icyorezo cya Covid-19 kimaze inyaka irenga 2 cyibasiye ibice byose by’Isi.

Abinyujije ku rukuta rwe rwa Twitter, Lt.Gen Muhoozi yashiniye perezida Kagame, wongeye gufata iki cyemezo kigiye gutuna Abanyarwanda n’Abagande bongera kugenderana nk’uko byahoze ndetse ko iki cyemezo kizaba ingirakamaro cyane.

Yagize ati:’ Uhereye kuwa Mbere tariki ya 7 Werurwe 2022, Data wacu nyakubahwa perezida Kagame, yemeye urujya n’uruza ku mipaka yacu, ndamushimiye cyane ku bwo kongera guhuza abaturage bacu kandi yakoze igikorwa cy’ubutwari bukomeye”.

Uruzinduko Lt.Gen Muhoozi aherutse kugirira mu Rwanda akagirana ibiganiro na perezida Kagame, nirwo rwabaye ipfundo ryo kongera kugururwa kw’imipaka ihuza ibihugu byombi yari imaze inyaka 3 ishyizweho ingufuri.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger