AmakuruUtuntu Nutundi

Isake yitwa Maurice yatsinze urubanza yaregwagamo gusakuriza abaturanyi

Urukiko rwo ku kirwa cya Oléron mu gihugu cy’Ubufaransa, rwahaye uburenganzira bwo gukomeza kubika isake yitwa Maurice, nyuma y’urubanza abaturanye na nyirayo bamuregagamo bashinja iyi sake kubasakuriza buri gitondo.

Mu ntangiriro z’ukwezi kwa karindwi ni bwo iyi sake yari yagejejwe imbere y’ubutabera, ishinjwa gusakuriza umuryango wa Jean-Louis Biron na Joëlle Andrieux utuye mu kirwa cya Oléron. Uyu muryango watanze ikirego mu rukiko ushinja iyi nkoko kuwusakuriza.

Corinne Fesseau, nyir’iriya sake, yavuze ko sake ye ikora nk’ibyo izindi sake zose zikora, bityo akaba asanga uburyo ibika nta kidasanzwe kirimo. Ibi ni na yo turufu abari bamwunganiye mu rukiko bari bitwaje inabafasha gutsinda urubanza.

Nyuma y’amezi abiri hategerejwe ibizava mu mwanzuro w’urubanza iyi sake yaregwagamo, byarangiye urukiko rwanzuye ko ikirego cyaregwagamo Maurice nta shingiro gifite.

AFP yavuze ko iyo Corinne Fesseau atsindwa ruriya rubanza, yari gutegekwa kwimuka kuri kiriya kirwa cyangwa agashaka uburyo ki yatuma isake ye idakomeza gusakuriza abantu.

Icyakora kuba yatsinze urubanza, ngo byatumye ahabwa impozamarira ingana n’ama-euro 1,000 (ni ukuvuga agera kuri miliyoni imwe y’amafaranga y’u Rwanda) ayihawe n’abo bari bamureze, nk’uko umwunganizi we mu mategeko yabivuze.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger