AmakuruInkuru z'amahangaPolitiki

Iran: Abaturage biraye mu mihanda basaba Perezida kwegura

Iran yadutsemo imyigaragambyo mu mihanda itandukanye nyuma yaho ubutegetsi bw’i Tehran bwemeye ko aribwo bwahanuye indege yo muri Ukraine yavaga Tehran yerekeza Kiev igahitana abari bayirimo 176.

Abaturage bafashe gahunda yo kwigaragambya aho baraye mu mihanda basaba , Ayatollah Seyed Ali Khamenei kwegura akajyana n’abo bafatanyije kuyobora igihugu.

Abaturage bavuga ko bitari bikwiye guhanura indege irimo abasivili bo mu bihugu bitandukanye harimo n’abaturage ba Iran.

Mu baguye muri iyo ndege hari higanjemo cyane Abanya-Canada.

Indege yo mu bwoko bwa Boing 752 yari itwaye abagenzi 176 yahanuwe ku wa Gatatu abari bayirimo bose barapfa.

Ubutegetsi bwa Iran bwatangaje ko bwahanuye iriya ndege kubera ikosa rya muntu ( erreur humaine), kuko ngo bwayirashe missile ‘buyitiranyije n’indege y’umwanzi.’

Abaturage ba Iran baburiye ababo muri iriya ndege kuri iki Cyumweru bari bazindukiye ahantu hamwe bari kunamira ababo.

Nyuma ibi byaje guhinduka, bararakara batangira kwiyama ubutegetsi bwa Iran ndetse basaba ko ibintu byahinduka, abari ku butegetsi bayobowe na Ayatollaj Ali Khamenei begura bose.

 Bamwe bateraga hejuru bagira bati: “ Abayobora Leta ya kisilamu baragashira’

Polisi ya Iran yaje ibanyanyagizamo ibyuka biryana, bakwira imishwaro.

Mbere y’uko Iran irasa iriya ndege yari yabanje kurasa missile 15 ku birindiro by’ingabo za USA biri Bagdad muri Iraq.

Amakuru y’uko iriya ndege yaguye igashya ntihagire urokoka akiramara gutangazwa, ubutegetsi bwa Iran bwavuze ko iriya mpanuka yatewe n’ikibazo cya tekiniki.

Nyuma y’uko iperereza ryakozwe na Ukraine na Canada ryerekanye ko Iran ariyo yayirashe, byabaye ngombwa ko Tehran ibyemera.

Kuva ingabo za USA zica Gen Qassem Soleimani zimurashe rochet, Iran ntimeranye neza  n’ibihugu by’inshuti za USA ndetse ivuga ko ibikorwa byayo byo kwihorera bizakomeza ahari inyungu za USA zose ku isi.

Imyigaragambyo y’abanya Iran iri kubera cyane cyane hafi ya Kaminuza ya Amirkabir.

Polisi ybakwije imishwaro abatera ibyuka biryana mu maso
Twitter
WhatsApp
FbMessenger