AmakuruImyidagaduroUrukundo

Irambona Eric ukinira Rayon Sports yateye ivi(Amafoto)

Irambona Eric umaze igihe akinira ikipe ya Rayon Sports, kuri iki Cyumweru taliki 30 Ukuboza 2018, yateye ivi imbere y’umukunzi we Mugeni Olivia amusaba kuzamubera umugore w’inkoramutima nyuma y’imyaka 3 bamaze bakundana.

Uyu musore ukina nka mugariro muro Rayon Sports yatunguye umukunzi we amwambika impeta nyuma y’umukino yari amaze gukina wahuje Rayon Sports n’Amagaju FC warangiye Rayon ibashije kwitwara neza ikahakura amanota atatu iyitsinze ibitego 2-0.

Nyuma y’umukino Irambona Eric yasohokanye umukunzi we nyuma ari kumwe n’inshuti za hafi za Olivia ndetse na bamwe mu bakinnyi ba Rayon Sports n’umutoza Robertinho atera ivi amwambika impeta amusaba ko yazamubera umugore.

Uyu musore yatangiye gukinira Rayon Sports mwaka wa 2012/2013 iba I Nyanza. Tariki ya 30 Ukwakira 2018 nibwo yongereye amasezerano y’imyaka 2 akinira Rayon Sports ni nawe mukinnyi umaze igihe kirekire mu bakinnyi bose bari gukinira Rayon Sports.

Amafoto: Rwanda Magazine

Twitter
WhatsApp
FbMessenger