AmakuruUmuco

Iradukunda Liliane Niwe ubaye Nyampinga w’ u Rwanda 2018

Yamenyekaniye mu birori byabereye muri Kigali Convention Center kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 24 Ugushyingo 2018.

Nyuma yuko abakobwa 20 bari baragiye mu mwiherero i Nyamata , bose bari bagarutse hano i Kigali ndetse baca imbere y’abagize akanama nkemurampaka babazwa ibibazo , barasubiza hanyuma bamaze guteranya amanota bemeza ko aba bakobwa icumi aribo bakomeje.

Miss Iradukunda Liliane wabaye Nyampinga w’u Rwanda yahise ahabwa imodoka nziza yo mu bwoko bwa Suzuki Baleno. Cogebanque kandi yamwemereye umushahara w’amafaranga ibihumbi magana inani (800,000frw) buri kwezi bivuze ko ku mwaka azajya aba yahawe miliyoni 9 n’ibihumbi magana atandatu (9,600,000Rwf) hakiyongeraho n’ibindi bihembo bitandukanye yagenewe na RwandAir, Sebamed n’abandi.

 

Dore uko bakurikiranye

Nyampinga w’u Rwanda 2018 ni Iradukunda Liliane

Igisonga cya kabiri cya Nyampinga w’ u Rwanda ni Irebe Natacha

Igisonga cya mbere cya Nyampinga w’ u Rwanda ni Umunyana Shanitha

Nyampinga uberwa n’amafoto(Miss Photogenic): Iradukunda Liliane
Nyampinga wabaniye neza abandi(Miss Congeniality): Uwase Ndahiro Liliane
Nyampinga wakunzwe na benshi(Miss Popularity): Umutoniwase Anastasie
Nyampinga w’Umuco(Miss Heritage): Dushimimana Lydia

Agiye kwerekwa imodoka agiye guhabwa

Yayigezemo

Iyi niyo modoka ahawe

 

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger