AmakuruImyidagaduro

Inzu ifasha abahanzi ya The Mane irashinjwa ubuhemu

Inzu ifasha abahanzi nyarwanda ya The Mane iri kwishyuzwa ibihumbi 200 Frw nyuma yuko Jay Polly atumiwe mu gitaramo i Nyagatare bikarangira bakererewe ntibaririmbe ndetse bakanga no gusubiza amafaranga bari bahawe mbere.

Ibi babikoze kuwa 24 Ukuboza 2019 mu gitaramo bari batumiwemo i Nyagatare mu Murenge wa Rwempasha maze bakahagera mu rukerera tariki 25 Ukuboza abantu batashye ndetse n’amasaha Polisi yari yemereye abateguye iki gitaramo yarangiye.

Nsabimana Yves uzwi nka Thierry wari wateguye iki gitaramo yatangaje  ko ubundi mu masezerano yari yagiranye na The Mane ngo bari bumvikanye ko hazaza Safi Madiba, nyuma ngo bamuhamagara bamubwira ko atakibonetse bitewe nuko atakibarizwa muri The Mane.

Hasigaye umunsi umwe ngo igitaramo kibe, Aristide ureberera inyungu z’iyi kompanyi yahamagaye uyu mugabo amusaba guhitamo hagati ya Jay Polly na Marina. Yahisemo Jay Polly undi amwemerera ko bazahagera hakiri kare bakiyereka abafana.

Nsabimana akomeza avuga ko umunsi nyirizina wageze akabahamagara bakamubwira ko bahagurutse i Kigali mu ma saa munani agakomeza gutegereza kugeza saa moya z’ijoro ubwo bamubwiraga ko aribwo bahagurutse i Kigali.

Ati “ Abafana bararambiwe barataha, bo bahagera saa saba abafana bitahiye ari njye n’ubuyobozi bw’umurenge tuhasigaye gusa. Bararangije bambwira ko mpanga ikindi gitaramo bucyeye bwaho saa sita z’amanywa mbabwira ko ntabona abafana bahita bisubirira i Kigali.”

Akomeza avuga ko bamuhombeje amafaranga menshi cyane arimo ayo yakodesheje amahema,intebe, ibyuma byo gucuranga, amatike n’ibindi byinshi.

Avuga ko mu gihe baba batumvikanye, yakwiyambaza inzego zibishinzwe zikamurenganura cyane ko ngo niyo agerageje gusaba ubuyobozi bwa The Mane kumusubiza amafaranga bamubwira ko bitashoboka.

Ku ruhande rwa The Mane, Gahunzire Aristide ureberera inyungu z’iyi kompanyi yavuze ko nta kintu na kimwe ashaka kubivugaho ngo kuko iki gitaramo cyari cyateguwe n’abantu batamenyereye gutegura ibitaramo.

Jay Polly wari watanzwe na The Mane ngo ajye kuririmba muri icyo gitaramo cy’i Nyagatare na we aherutse gusezera muri iyo nzu ireberera abahanzi. Yavuyemo avuga ko ibyo bari bameranyije bitubahirijwe.

Bwa mbere hari hatumiwe Safi Madiba icyakora amaze gutandukana na The Mane basaba uwateguye igitaramo guhitamo mu bari basigaye

 

Jay Polly niwe wasimbujwe Safi Madiba icyakora nawe yageze Nyagatare yakererewe cyane asanga abafana bitahiye
Twitter
WhatsApp
FbMessenger