AmakuruImyidagaduro

Inzozi Riderman ahora arota kubatuye i Nyamirambo

Igisumizi Riderman yatangajeko hari inzozi ahora arotera abantu batuye i Nyamirambo by’umwihariko abakunda umuziki n’ibihangano bye muri rusange.

Riderman yatangajeko ahora arota kuzakorera igitaramo i Nyamirambo , doreko nta narimwe yari yakorera igitaramo i Nyamirambo kandi bizwiko ariho gicumbi cy’injyana uyu musore akora.

Mu kiganiro Riderman yagiranye na Teradignews.rw yavuzeko burigihe ahora yifuza gukorera igitaramo i Nyamirambo kuberako we  asanga bidahagijeko ajya kuhataramira yatumiwe.

Riderman abajijwe niba atifuza kuzakorera igitaramo cye bwite i Nyamirambo yasubije agira  ati:” ewana sana mpora mbirota muri make mbihorana ku mutima ariko icyibazo Inyamirambo nta salle yakwakira igitaramo nkuko tuzi nka za Petit stade niyo mpamvu biba ikibazo nanone kurijye.”

Nubwo Riderman yavuzeko anyotewe gutaramira abinyamirambo mu gitaramo cye bwite , ntabwo ariho hatahiwe mu bitaramo bya Riderman kuberako  ku itariki 25 Riderman ari gutegura igitaramo akaba yaramaze no kubona abahanzi bazafatanya muri iki gitaramo,nkibisanzwe kikazabera  kuri petit stade.

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger