AmakuruUbukungu

Inzovu yari ikuze kurusha izindi muri Parike y’Akagera yamaze gupfa

Ubuyobozi bwa Pariki y’igihugu y’Akagera bwatangaje ko Mutware, inzovu yari ikuze kurusha izindi ziba muri iyi parike yapfuye muri uku kwezi izize ubusaza.

Amakuru avuga ko iyi nzovu yari ifite imyaka 48 y’amavuko.

Amakuru y’urupfu rw’iyi nzovu yabyaye inyinshi ziba muri Parike y’Akagera yemejwe n’ubuyobozi bw’iyi pariki, mu butumwa ngarukakwezi bugaragaza ibikorwa bijyanye n’ubukerarugendo byabaye muri Nzeri.

Ubu butumwa buragira buti” Tubabajwe no gutangaza ko Mutware, Inzovu yari izwi cyane muri Pariki, yapfuye.”

“Mutware yari imwe mu nzovu ibyara abana 26 b’inzovu bose bari munsi y’imyaka umunani, bazanywe muri Pariki y’Akagera bakuwe mu Bugesera mu 1975.”

Iyi nzovu yapfuye ifite amateka akomeye cyane, dore ko amateka agaragaza ko yigeze kubana n’Ababiligi bayigaburiraga ibiribwa bimenyerewe kuribwa n’abantu, nk’ibisheke, urwagwa, ubugari n’ibindi. Cyakoze cyo iyi nzovu yaje gusubizwa muri Parike y’Akagera ari na ho yabaga kugeza ipfuye.

Andi mateka iyi nzovu ifite ni uko mu gihe cya Jenosode ngo bashatse kuyica, bayirasa amasasu menshi cyane ariko birangira idapfuye.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger