AmakuruIkoranabuhanga

Intare FC yegukanye igikombe cya shampiyona y’icyiciro cya kabiri-Amafoto

Ikipe y’intare yaraye yegukanye igikombe cya shampiyona y’icyiciro cya kabiri 2017/18, nyuma yo gutsinda ku mukino wa nyuma AS Muhanga ibitego 2-1.

Ni umukino waraye ubereye kuri Stade national Amahoro i Remera.

Ikipe ya AS Muhanga n’Intare bari banasangiye itsinda ubwo shampiyona y’icyiciro cya kabiri yatangiraga ni na bo bakatishije tike yo kuzamuka mu kiciro cya mbere. AS Muhanga yasezereye Sorwathe ku bitego 4-1, mu gihe Intare zari zasezereye Pepeniere ku bitego 2-1.

Umukino w’ejo wagombaga kwerekana utwara igikombe cya Shampiyona.

AS Muhanga ni yo yatangiye yataka, ari na ko inarema uburyo bwinshi imbere y’izamu ry’ikipe y’Intare. Ibi byaje no kuyibyarira igitego hakiri kare cyane, igitego cyatsinzwe na Bizimana Yannick ku munota wa 8.

Iki gitego ni cyo cyarangije igice cya mbere cy’umukino.

Mu gice cya kabiri, Intare zakoze ibishoboka byose ngo zishyure iki gitego, cyane zicungira ku mipira miremire.

Ku munota wa 59 Intare zaje kwishyura zifashijwe na Byukusenge Jacob, mbere y’uko Yves Mugunga ashyiramo igitego cya kabiri ku munota wa 75 w’umukino.

Uretse igikombe, Intare FC banahawe amafaranga y’u Rwanda miliyoni 1, mu gihe AS Muhanga yegukanye ibihumbi 500 by’amanyarwanda.

Sindambiwe Protais azamura igikombe.
Abatoza b’Intare bambikwa imidari.
Ivan Minnaert yarebye uyu mukino.
Abasifuzi b’umukino bambikwa imidari.
Uyu mukino wanarebwe n’abera.
Abakinnyi ba AS Muhanga bambikwa imidari.
AS Muhanga yahawe cheque y’ibihumbi 500 by’amanyarwanda.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger