Amakuru ashushyeImyidagaduro

Intandaro yo gusibwa kw’imbuga nkoranyambaga za John Blaq

Kasadha John wamenyekanye nka John Blaq numuhanzi w’umunya Uganda wamenyekanye mujyana ya dancehall, John Blaq akaba yaramaze igihe atagaragara kubwo amakuru aravugako arukubera kubura social media ze kuko zasibwe.

Amakuru avugako uyu John Blaq yabuze imbuga nkoranyambaga ze nyuma yo gushwana nabareberera inyungu ze mu muziki (management) intandaro yo gushwana ngo uyu muririmbyi  yafashwe aryamanye numugore w’ureberera inyungu ze mu muziki(manager).

Ibihuha byakomeje guhwihwiswa bivuga ko John Blaq yaramaze igihe atumvikana ninzu itunganya umuziki yabariwagamo kubijyanye n’ubukungu hakaza no kwiyongeraho ko yafashwe asambana n’umugore wa manager we bikaba byaratumye ahitamo kwigendera.

Zimwe mu mbuga nkoranyambaga zigaragaza ko John Blaq ntaho agihuriye na “Black market record” label yabarizwagamo  harimo Facebook page ndetse na Instagram bya John Blaq ubu biri gupositinga ibindi bitandukanye n’umuziki wa John Blaq muri rusanjye ahubwo ziri gushyigikira umuhanzi mushyashya wasinye muri iyi label.

Amafoto amuranga kumbuga nkoranyambaga yarasibwe hashyirwaho ibirango bya label yabarizwagamo ibi nanone bishimangirwa nuko channel ye ya Youtube yahinduriwe izina ikitwa “Black market record” aho kuba “John Blaq”.

Nubwo ibyo byose bivugwa  ubuyobozi bwiyi label bwahisemo kutagira icyo bubivugaho, bwemezako John Blaq akiri umwe mubagize Black market record.

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger