AmakuruImyidagaduro

Intandaro yo gukura Meddy ku rubyiniro mu gitaramo cyo Kwita Izina

Abantu bari bitabiriye igitaramo cyo Kwita Izina cyahurije hamwe abahanzi nka Meddy, Riderman, Bruce Melody na Charly na Nina ndetse na NE-YO wari waturutse muri Amerika batunguwe ndetse bamwe bababazwa n’uburyo Meddy yavanwe ku rubyiniro atarangije kuririmba.

Meddy ni umwe mu bahanzi bari bitezwe cyane muri iki gitaramo, yavanwe kurubyiniro  aririmbye indirimbo ze eshatu gusa ahita ava ku rubyiniro mu buryo bwatunguranye abafana be ntibasobanurirwa impamvu agiye batanyuzwe.

Ku mbuga nkoranyambaga baganiraga kuri uyu muhanzi bavuga ko yasuzuguwe bityo ko bitari bikwiye, icyakora na Meddy byaramubabaje kuko ibyo yari yateguriye abakunzi be atabigaragaje byose.

Amakuru avuga ko abateguye iki gitaramo ari bo babaye intandaro yo kuvana Meddy ku rubyiniro kuko bakerewe gutangira igitaramo bigatuma Meddy ahamagarwa mu gihe cyari cyateganyirijwe NE-YO kuri gahunda y’igitaramo.

Abayoboye igitaramo bahamagaye Meddy ngo aze ku rubyiniro ku isaha ya saa yine n’iminota 40. Byari biteganyijwe ko igitaramo gitangira ku isaha ya saa kumi n’ebyiri z’umugoroba, ntabwo ariko byaje kugenda kuko umuhanzi wa mbere yagiye ku rubyiniro ku isaha ya saa tatu.

Ubundi ngo Meddy byari biteganyijwe ko agomba kujya ku rubyiniro ku isaha ya saa tatu agakora igihe kingana n’isaha saa yine abazanye na Ne-Yo bagatangira kubaka indi Stage y’uyu muhanzi.

Meddy agitangira kuririmba abo kwa Ne-yo basabye ko habaho kubahiriza igihe nkuko babyumvikanye mu masezerano kugirango umuhanzi wabo aririmbire ku isaha.

Manager wa Ne-yo yabwiye abateguye iki gitaramo barimo  Ikigo gishinzwe iterambere mu Rwanda (RDB), Rwanda Convention Bureau (RCB) na EAP ko ibyo nibidakorwa umuhanzi wabo atararirimba kuko bo bubaha cyane ibiri mu masezerano.

Izindi mpamvu batangaga bavugaga ko ashaka kuririmba hakiri kare nkuko babisezeranye kuko mu gitondo yari afite urugendo rwo gusubira muri Amerika.

Ku byabaye Meddy ntacyo arabitangazaho bitewe nibyo yakorewe bitagaragaye neza ku bantu bari bishyuye baje kumureba.

Mushyoma Joseph uzwi nka Boubu ukuriye EAP iri mu bateguye iki gitaramo nawe ntacyo arasobanura kuri iki kibazo cya Meddy.

Abandi bahanzi bose baririmbye muri iki gitaramo bakoze igihe bahawe cyose .

Meddy yavanwe ku rubyiniro igihe cye kitarangiye

 

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger