Amakuru ashushye

Intambara igiye kurota hagati ya Amerika na Korea

Minisitiri w’ububanyi n’amahanga wa Korea ya Ruguru yavuze ko bagiye guhangana na Amerika nyuma y’amagambo Donald Trump yatangaje agatuma barya karungu.

Nk’uko The Guardian yabitangaje ngo Minisitiri w’ububanyi n’amahanga wa Korea ya Ruguru, Ri Yong Ho, yavuze ko Amerika ariyo yatangije intambara bakaba bagiye guhangana nayo kuko bashobora no gutangira kurasa indege za Amerika zahirahira zicaracara hafi ya Korea ya Ruguru.

Ri Yong Ho yavuze ko Donald Trump ariwe watangije intambara, avuga ko bagiye guhangana na Amerika Isi yose ikabibona kuko bagiye kujya barasa indege za Amerika yaba iziri ku butaka bwa Korea cyangwa izindi zose kuko Amerika ariyo yabashotoye.

Mu kiganiro n’abanyamakuru muri New York ku wa gatandatu tariki23 nzeri 2017 , Minisitiri Ri Yong Ho yagize ati”Isi yose izibuka ko ari Amerika yatangije iyi nkundura, ubwo yafataga iya mbere ikavuga ko igiye gutangiza intambara kuri Korea ya Ruguru.”

Yakomeje ati “Kuva Amerika yavuga ko igiye kugaba ibitero ku gihugu cyacu, dufite uburenganzira bwose bwo kugira icyo dukora kugira ngo  twirwaneho, ubwo burenganzira burimo no kurasa indege za Amerika zose zaba zishaka kutwendereza zaba ziri mu gihugu cyacu cyangwa atariho ziri, twe turiteguye.”

Byose byatangiye ubwo Trump yitabiraga inama ye ya mbere muri  LONI, akaza gufata ijambo avuga ko agiye guhangana n’ibihugu bitandukanye bikora ibitwaro bya kirimbuzi ku isonga ashyiraho Iran na Koreya ya Ruguru.

Perezida Donald  Trump yavuze ko ibihugu nka Iran  ndetse n’ibindi bikora ibitwaro bya kirimbuzi bifite ibibazo, yavuze agiye guhangana bubi na bwiza n’ibi bihugu, ndetse ko agiye  kugirira nabi cyane igihugu cya Koreya ya Ruguru mu gihe biraza kuba bibaye ngombwa ko agitera ndetse mu gihe kitisubiyeho ku mugambi wacyo wo gukomeza gukora ibitwaro bya kirimbuzi n’iby’ubumara.

Muri iri jambo yavuze kuwa kabiri tariki 19 Nzeri 2017, Perezida Donald Trump yari yashimangiye ko agiye gusenya burundu Koreya ya Ruguru akayihindura amateka.

Kuwa kane  tariki 21 Nzeri 2017 Ri Yong Ho yavuze ko ibyo Trump yatangaje nta gaciro bifite ndetse akaba yari afite urusaku nk’urwimbwa iri kumoka.

Ku cyumweru tariki 24 Nzeri 2017,  Trump yongeye kwandika kurubuga rwa Twitter avuga ko niba Korea ya Ruguru igiye gukomeza umugambi wo gukora ibisasu nta minsi myinshi abayobozi bayo baramara.

Inkuru wasoma: Minisitiri wo muri Koreya yagereranije Perezida Donald Trump n’imbwa

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger