AmakuruAmakuru ashushyeImikino

Inkuru yabaye impamo! Real Madrid yemeye kurekura Christiano Ronaldo

Ikipe ya Real Madrid yamaze guha umugisha amakuru y’uko Christiano Ronaldo wari uyimazemo imyaka icyenda ayisohokamo akerekeza muri Juventus yo mu gihugu cy’Ubutariyani.

Ibi iyi kipe y’i Madrid yabitangaje mu itangazo yasohoye kuri uyu wakabiri rivuga ko yemeye kubahiriza ibyifuzo bya Ronaldo byo kuyisohokamo akerekeza muri Juventus.

Nyuma ikipe ya Juventus na yo yahise itangaza ko yamaze gusinyisha Ronaldo imyaka 4, imuguze miliyoni 100 z’ama Euros agomba kwishyurwa mu byiciro bibibiri, ndetse na miliyoni 12 za Komisiyo.

Amakuru avuga ko Christiano azajya ahembwa miliyoni 30 z’ama Euro ku mwaka ukuyemo imisoro, bikaba byitezweho y’uko Juventus izamutangaho angana na miliyoni 340 z’ama Euro ukubiyemo ayo bamuguze, imishahara ndetse n’imisoro.

Christiano Ronaldo ufatwa nk’umwe mu bakinnyi beza b’umupira w’amaguru ifite yageze muri Real Madrid muri 2009 nyuma yo kumugura muri Manchester United angana na miliyoni 94 z’ama Euro.

Mu myaka 9 yari amaze muri Real Madrid , yatwaranye na yo ibikombe bitandukanye, harimo UEFA Champions League 4, ibikombe 2 bya shampiyona, 3 by’isi by’ama Clubs. Muri rusange yari amaze kuyikinira imikino 438 yatsinzemo ibitego 451.

Hejuru y’ibi byose, Real Madrid yayitwariyemo Ballon D’Or 4 muri 5 yatwaye nk’umukinnyi ku giti cye.

 

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger