AmakuruImikino

Inkuru mbi ku mutoza w’Amavubi watekerezaga ku mukinnyi ukina mu Bufaransa

Mu gihe umutoza w’ikipe y’igihugu Amavubi, Mashami Vincent yari yishimiye ko rutahizamu wa Saint Etienne mu Bufaransa, Kevin Monnet-Paquet yavuye mu mvune ku buryo yazanamwifashisha mu mikino iri imbere, uyu musore yongeye kugira imvune.

Mu mpera z’umwaka ushize, nibwo uyu musore yemeye gukinira ikipe y’igihugu Amavubi, ariko ntibyaje kumuhira ngo atangire gukinira Amavubi  kuko yahise agira ikibazo cy’imvune muri Gashyantare 2019 akamara amezi 8 hanze y’ikibuga.

Uyu musore w’imyaka 31 warimo areba uburyo yagaruka mu bihe bye byiza, yaje kongera kugira ikibazo cy’imvune yo mu ivi , ni mu ivi ry’i bumoso n’ubundi yari yavunitse.

Ni imvune yagiriye mu myitozo yo ku wa Gatandatu w’icyumweru gishize agahita ava mu kibuga imyitozo itarangiye.

Mu kiganiro aheruka kugirana na Radio RMC yashimangiye ko yifuza gutanga umusanzu we mu guteza imbere ruhago y’URwanda rukaba rwabona tike y’igikombe cy’Afurika cya 2021.

Kevin Monnet Paquet w’imyaka 30 y’amavuko yakiniye Ubufaransa mu ikipe z’abakiri bato (France Espoirs) ariko ntiyabasha kubona umwanya mu ikipe y’igihugu nkuru (Les Bleus) kubera abakinnyi bakomeye bayirimo.

Uretse ikipe ya AS St Etienne akinira kuva mu 2014 yanyuze no mu yandi makipe yo mu Bufaransa nka Lens na Fc Lorient.

Monnet Paquet yavukiye mu gihugu cy’u Bufaransa kuri se w’Umufaransa na nyina w’Umunyarwanda

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger