AmakuruUmucoUrukundo

Inkubiri yo kwamagana ubutinganyi mu muco Nyarwanda, Imvo n’imvano k’ubutinganyi bwageze mu Rwanda

Gutera ivi cyangwa gusaba uwo ukunda ko yazakubera umugore ,mu Rwanda bimenyerewe hagati y’umusore n’inkumi biyemeje kubaka umubano uhamye uganisha ku kubana akaramata, gusa, Ku bahuje ibitsina, benshi betewe n’imico y’ahantu runaka babyita amahano.

Ni ko byagenze kuri Tierra Monay Henderson, Kapiteni w’Ikipe y’u Rwanda y’Abagore ya Basketball yambikwa impeta na Amanda Thompson wo muri leta z’unze ubumwe z’Amerika, nyuma yo gukwirakwira kw’amafoto yabo bemeranya kubana, ku mbuga nkoranyambaga hari abavuze ko ishyano ryacitse umurizo nubwo hari n’abandi babishigikiye.

Mu rukundo rwabo kapiteni Monay ni umukobwa naho Amanda akaba ari umugabo bivuze ko Monay azajya akora inshingano zisanzwe twese tuzi z’umugore naho Amanda agakora iz’abagabo.

Muri bamwe, byafashwe nko gutatira umuco w’abasokuruza bacu ndetse abenshi muri bo bamaganira kure iki gikorwa binyuze ku mbuga nkoranyambaga no mu bitangazamakuru binyuranye ,bavuga ko amategeko akwiye kugira icyo abivugaho ndetse biza no kugaragazwa ko Leta ifite inshingano zo kubungabunga no kurinda umuco nyarwanda.

Abandi nabo mu bagize icyo bavuga ku butinganyi bavuga ko umuntu afite amahitamo yo gukundana no kubana nuwo ashaka kandi amahitamo ya buri wese agomba kubahwa no guhabwa agaciro.

Kumenyesha

Uramutse ukeneye kumenyekanisha ibikorwa byawe (kwamamaza) cyangwa gutanga itangazo runaka uhawe ikaze kuri Teradignews.rw.
Hamagara 0780341462 / 0784581663 // Whatsapp 0784581663 / 0789 564 452

Amategeko y’u Rwanda avuga iki ku butinganyi?

Nta tegeko Ryihariye rivuga ku butinganyi ryaba ribwemera cyangwa ribwamagana cyangwa rikagena ibihano ku bagaragaweho ibikorwa by’ubutinganyi.

Nubwo bwose ntaho itegeko rivuga ku butinganyi ariko ntanaho ryemera gushyingira abahuje ibitsina ahubwo rigena rikanemera ishyingirwa ry’abafite ibitsina bitandukanye.

Bibiliya nayo hari ingingo igaragaza ko ubutinganyi bwahozeho kuva na kera

Muri bibiliya mu gitabo cy’Itangiriro umutwe wa 19 umurongo wa 5 (Itangiriro 19:5)
Haragira hati: Bahamagara Loti baramubaza bati “Abagabo binjiye iwawe muri iri joro bari he? Basohore turyamane nabo “
Iyo usubiye ku murongo wa 5 w’aka gace bagira bati”Batararyama ,abagabo bo muri uwo mudugudu Sodomu bagota iyo nzu ,abato n’abakuru bose bavuye ahantu hose muri wo.

Nta gushidikanya ikivugwa muri uyu mutwe nuko aba bagabo bashakaga gusambanya abashyitsi ba Loti ,ibi rero bikaba bihuzwa n’ubutinganyi buvugwa muri iyi si ya none.

Umujyi wa Sodomu muri Bibiliya wagaragajwe nk’umujyi w’ikibi ndetse ukaba wari wuzuyemo ibikorwa by’ubusambanyi ,ubugizi bwa nabi ,ubusinzi n’ibindi bibi byinshi kugezaho Uwiteka yafashe icyemezo cyo kuwurimbura.

Ubutinganyi kandi bwavuzwe cyane mu bihaye Imana aho byagiye bitangazwa mu nkuru nyinshi abihaye Imana baryamana n’abana bato bahuje igitsina.

Mu myemerere y’amadini atandukanye nta dini na rimwe ryemera ubutinganyi n’ababana bahuje igitsina buretse amadini make yashinzwe agaragazwa ko akorera mu kwaha benshi bita kwa Sekibi.

Mu mico n’amoko amwe n’amwe kugaragaza ko uri umutinganyi bishobora kukwicisha aho bagutera amabuye kugeza upfuye ,mu mico imwe nimwe nayo kumenya ko uri umutinganyi bishobora gutuma uhabwa akato ndetse bikaba byanatuma ugaragara nk’umuntu wuzuye ikibi ukwiye kwirindwa.

Ubutinganyi ni iki ? buhuzwa ni iki?

Ubutinganyi ni amwe mu mahitamo nshingirwaho mu guhuza ibitsina ariko bigakorwa hagati y’abahuje igitsina aho umukobwa afata umwanzuro wo kuryamana n’umukobwa mugenzi we cyangwa umuhungu agafata umwanzuro wo kubana no kuryamana n’umuhungu mugenzi we icyo gihe haba hari ufite inshingano z’umugabo n’undi iz’umugore.

Mu kinyejana cya 20 hatangiye inkubiri yo guharanira ko ubutinganyi bwakwemerwa ndetse mu bihugu byose ubutinganyi bukemerwa ,hagashyirwaho amategeko abarengera bakemerwa no gusezeranywa ku mugaragaro.

Nko mu bihugu nka Leta zunze ubumwe za Amerika ,amategeko yaravuguwe abatinganyi bemerwa kwinjira mu gisirikari ,ndetse bahabwa uburenganzira bwo kuba ababyeyi aho bashobora gushaka umwana barera.

Ubwo uwahoze ari Perezida wa Zimbabwe Nyakwigendera Robert Mugabe waruzwiho cyane kutarya indimi mu kwamagana ubutinganyi yagize ati:’’Uwo mu perezida Barack Obama( wahoze ari perezida wa Leta zunze ubumwe za Amerika) muzabwire aze nanjye dutingane.

Mu bihugu by’Afurika byinshi byamaganira ubutinganyi kure ndetse hari benshi banga ubutinganyi nk’igikorwa kibi kandi cy’urukozasoni aho buhuzwa nk’imico mvamahanga kandi bugafatwa nk’ibikorwa bya Sekibi.

Kuva kera ubutinganyi bwahozeho ndetse bwavuzwe cyane cyane nko mu bihugu nk’Ubugiriki dukesha inkuru nyinshi za kera n’amateka ndetse na Filozofi yuzuye ubuhanga.

Hari abahanga batandukanye bavuzweho ibikorwa by’ubutinganyi aha twavuga nka Socrate wari uzwiho kugira inshoreke y’umugabo mugenzi we. Nanone havugwa nka Lord Byron ,Umwami Edward II waruzwiho kwikundira abagabo bagenzi be.

Muri Afurika byavuzwe ko ubutinganyi bwavuzweho bwa mbere mu mwaka wa 2400 mbere ya Yezu aho Abanyegiputa babiri b’abagabo bashyingiranwe ku bwabo ari bo Khnumhotep na Niankhnum. Mu bihugu bya Amerika abari babituye mu myaka ya Kera nka aba Aztec naba Maya byagaragajwe ko mu mico yabo hari abakoraga ubutinganyi

Abakoroni babanya esipanye bagera mu bihugu byo muri Amerika yepfo bari bitwaje iyobokamana gikirisitu bageze muri utu duce ,batangiye kwicira ku mugaragaro umuntu wese wagaragarwaho n’igikorwa cy’ubutinganyi ndetse bamwe bakabategeza imbwa zikabashwanyaguza.

Mu mwaka wa 2003 nibwo ku mugaragaro Leta zunze ubumwe za Amerika zemeje ko ubutinganyi bwemewe ,ndetse iri teka ryakwirakwije muri Leta zigera kuri 50 mu mwaka wa 2004 ndetse abatinganyi bahabwa urubuga no kwigaragaza ku mugaragaro no kuvugira mu ruhame nta rwikekwe .

Mu bihugu bya Aziya nk’Ubushinwa, ubutinganyi bwavuzweho ,guhera mu myaka 600 mbere ya Yezu ndetse mu migani no munsigamigani z’Abashinwa havugwamo ibikorwa by’ubutinganyi. Hari agatabo gato kiswe Dream of the Red Chamber ,kanditswe n’abashinwa kavuga ku bikorwa by’ubutinganyi .

Impamvu zikekwaho gutera ubutinganyi

Kugeza ubu nta mpamvu zizwi zitera ubutinanyi ,ariko hari ibintu bitandukanye bikekwa ko byaba ari imvano y’ubutinganyi

1.Imiterere karemano y’umubiri ihuzwa n’imisemburo

Byagaragajwe ko kugira amahitamo yo kuba umutinganyi bishobora n’imiterere y’umubiri ndetse bigahuzwa n’imisemburo iri mu mubiri, Ibi bikaba bigikorwaho ubushakashatsi bwimbitse ngo harebwe neza ingano y’umusemburo runaka ishobora gutera umuntu guhindura amahitamo mu guhuza ibitsina.
Hari ubushakashatsi bwakorwe ku bana b’impanga bagize amahitamo atandukanye ku guhuza igitsina ,byagaragajwe ko ku karemangingo cyangwa Chromosome ya 8 hari itandukaniro nuwahinduye ihame karemano akikundira umuhungu mugenzi we .

2.Kumara igie kirekire ubana n’abakora ubutinganyi

Byagaragajwe ko umuntu ashobora kwandura ingeso y’ubutinganyi bitewe no kubana n’abantu bakora ubutinganyi igihe kirekire .
Ibi bikaba bihuzwa n’abantu bafungwa bakazava muri gereza basigaye baryamana nabo bahuje igitsina ,bikaba aka’umugani ugira uti “Ihene mbi ntawe uyiizirikana ni nziza’’.

3.Impamvu zihuzwa n’amahitamo ku bushake y’umuntu

Abahanga mu mitekerereze ya muntu bavuga ko umuntu ashobora kugira amahitamo ku bushake yo kwibera umutinganyi no kwikundanira n’abagenzi be
Ahanini ugasanga aba yarahemukiwe kenshi nabo badahuje igitsina bikarangira yifatiye umwanzuro yikundanira n’abagenzi bitewe no kuzinukwa urukundo rwabo badahuje igitsina bamuhemukiye kenshi.

Ibyago biri mu guhuza ibitsina bya gitinganyi

Guhuza igitsina nuwo mu gihuje bijyana n’ibyago bitabarika ndetse b’igahuzwa n’uburwayi bwinshi
Bitewe nuko icyo gikorwa cyo guhuza imibonano mpuzabitsina gikorwa bijyana no kwanduzanya uburwayi ku buryo bworoshye ndetse no kuba inzira zikorerwamo icyo gikorwa zatakaza ubushobozi karemano bwazo

Byavuzwe ko abagabo bakorera imibonano mpuzabitsina mu kibuno bibasirwa n’ibibazo byuko umusarani wizana mu gihe bamaze imyaka myinshi babikora ,aho abenshi bisaba ko Bambara pampex nk’abana bato.
Nko mu bihugu bya Leta zunze ubumwe za Amerika ,abatinganyi ntibemerwa gutanga amaraso kuko bivugwa ko ari icyiciro cy’abantu bibasiwe n’indwara nka Sida ,Hepatite B ndetse n’ubundi burwayi bwandura.

Ubutinganyi ni igikorwa kigenda gikwirakwira ndetse ibihugu biteye imbere bikabwifashisha nk’igikoreso cyo guhonyora uburenganzira bw’ikiremwamuntu kubatabwemera
Ariko muri rusange ubutinganyi ni ikizinga mu mico myinshi ,ku rundi ruhande bigaragazwa ko ubutinganyi kuri benshi Atari amahitamo yabo ahubwo ko ariko bisanze kandi ntacyo babihinduraho.

Mu Rwanda inkuru iherutse kuvugisha benshi ni iya Tierra Monay Henderson, Kapiteni w’Ikipe y’u Rwanda y’Abagore ya Basketball yambikwa impeta n’umukobwa mugenzi we Amanda Thompson wo muri leta z’unze ubumwe z’Amerika,

 

Yanditswe na NIYOYITA Jean d’Amour

Twitter
WhatsApp
FbMessenger