Amakuru ashushyePolitiki

Inkubiri y’aba-Mayor bari kwegura: Undi muyobozi mu karere ka Burera na Gisagara bareguye, Musanze ibona Mayor mushya

Kuri uyu wa Kabiri hadutse inkubiri y’abayobozi b’uturere dutandukanye bari kwegura, amakuru agezweho avuga ko umuyobozi w’ungirije w’akarere ka Burera ushinzwe  imibereho myiza y’abaturage  ndetse n’umuyobozi w’ungirije ushinzwe ubukungu mu karere ka Gisagara beguye mu mirimo yabo.

Nkuko bigaragara mu ibaruwa Teradignews ifitiye kopi, Habyarimana Jean Baptiste wari umuyobozi w’ungirije mu karere ka Burera ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, yandikiye njyanama y’akarere asaba kwegura. Yari yaragiye kuri uyu mwanya tariki 29 Gashyantare 2016.

Muri iyi baruwa, yanditse avuga ko yikoreye isuzuma agasanga atagishoboye guhangana no gukemura ibibazo  by’imibereho myiza abaturage b’akarere ka Burera bafite.

Aba bayobozi beguye nyuma y’uko abo mu turere twa Musanze, Ngororero, Muhanga na Karongi beguye ku mirimo yabo.

Icyakora mu karere ka Musanze ho bahise bakora amatora asize Emmanuel Ntirenganya ari we ugomba kuba ayoboye aka karere ko mu ntara y’Amajyaruguru by’agateganyo.

Yatowe ku majwi  18 mu gihe Samson Ntunzwenabake bari bahanganiye uyu mwanya yagize amajwi 7 y’abagize inama njyanama.

Emmanuel Ntirenganya ugiye kuyobora Akarere ka Musanze by’agateganyo

 

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger