AmakuruAmakuru ashushye

Inkomoko y’umugabo abantu benshi barigufata nka Yesu/Yezu wagendereye Africa

Muri iyi minsi kumbuga nkoranyambaga hari gukwirakwizwa amafoto y’umugabo benshi bakomeje gufata nka Yesu w’I nazareti uvugwa muri Bibiliya waje muri Afurika mu gihugu cya Kenya.

Uwo mugabo yagaragaye agendagenda mu mihanda yo mu Mujyi wa Kiserian mu Ntara ya Rift Valley, mu gihugu cya Kenya  yanyuzagamo agasura ibigo by’amashuri, agaha amafunguro abapfakazi, akaganda anigisha ku mihanda ari na byo byatumye bamwe batekereza ko ari Yesu uvugwa muri Bibiliya wabagendereye.

Nyuma y’ibyo abantu batandukanye  bakomeje guhererekanya ubutumwa ku mbuga nkoranyambaga bavuga ko biboneye Yesu n’amaso yabo agendagenda muri Kenya, byaje kumenyekana ko uyu mugabo  babonye ari umukinnyi wa Filime w’Umunyamerika witwa Michael Job wari wiganye imyambarire ya James Patrick Caviezel wakinnye muri Filime The Passion of the Christ, ivuga umubabaro wa Yesu Krisito, akaba yarayikinnyemo ari we Yesu.

Ikinyamakuru cyo muri Kenya The Citizens na Nairobi News byanditse ko Michael Job, usibye kuba ari umukinnyi wa Filime, ni n’umubwirizabutumwa akaba n’umuyobozi w’itorero ‘Jesus Loves You Evangelistic Ministries’. Yize ibijyanye n’umuziki no kwigana abantu akoresheje ijwi (Vocal Performance) muri Koleji ya New York.

Bivugwa ko Michael Job besnhi bari kwita Yesu/Yezu yaje muri Kenya mu mpera z’icyumweru gishize atumiwe mu giterane cyari cyatumiwemo n’abandi bapasiteri benshi. Icyo giterane cyabereye mu Mujyi wa Kiserian kuva tariki 26 kugeza tariki 28 Nyakanga 2019.

Hari abavuga ko na we yagendaga mu muhanda yiyita Yesu, bamwe mu bamubonye babashije guhura nawe   bafataga udufoto na we  bayasakaza ku mbuga nkoranyambaga, bemeza ko babonye Yesu. abandi bati “Twagiriwe ubuntu n’Imana mpura n’umwana wayo.” mbese bagaragza ko ari igitangza bahuye nacyo. Icyakora hari abandi banenze uwo muvugabutumwa kuko yigereranyije na Yesu/Yezu uvugwa muri bibiliya.

Ibinyamakuru bitandukanye byo muri Kenya hari ibyagiye byandika ko Yesu Kristo yasuye urusengero rumwe rwo muri Kenya ndetse ko hari n’amashusho abihamya.
Abantu besnhi bagiye bifotozanya nawe bavuga ko bahuye na Yesu Kristo /Yezu

Twitter
WhatsApp
FbMessenger