AmakuruImyidagaduro

Ingengabihe y’amajonjora ya Miss Rwanda 2020 yamenyekanye

Kuri uyu wa 26 Ugushyingo 2019 nibwo  Rwanda Inspiration Back Up isanzwe itegura irushanwa rya Nyampinga w’u Rwanda yatangaje amatariki azaberaho amajonjora yo kwemeza abazahatana mu irushanwa rya Nyampinga w’u Rwanda  wa 2020 (Miss Rwanda 2020) ndetse n’aho azajya abera.

Ni nyuma y’aho mu cyumweru gishize abakobwa  bujuje ibisabwa bashaka kwitabira iri rushanwa bafunguriwe urubuga ubu bakaba bakomeje kwiyandikisha banyuze ku rubuga rwa interineti rwa Miss Rwanda

Gahunda y’amajonjora izatangira tariki 21 Ukuboza 2019 isozwe tariki 18 Mutarama 2020. Amajonjora akazatangirira mu karere ka Rubavu mu ntara y’Uburengerazuba muri Western Mountain Hotel bucye agakomereza I Musanze mu ntara y’Amajyaruguru muri La Palme Hotel.

Kuwa  04 Mutarama 2020 amajonjora azakomereza mu ntara y’Amajyepfo mu Karere ka Huye muri Hoteli Credo. Tariki 11 Mutarama 2020 abakobwa bazahagararira Intara y’Uburasirazuba nibwo bazatoranywa bibere i Kayonza kuri Silent Hill Hotel, asozwe tariki 18 Mutarama 2020 hatoranywa abazahagararira Umujyi wa Kigali bikazabera kuri Hill Top Hotel.

Amajonjora yose akazajya atangira guhera i saa saba z’amanywa. Icyiciro cy’amajonjora nikirangira hazakurikiraho gutoranya abakobwa bazajya mu mwiherero ari nabo bazatorwamo Nyampinga w’u Rwanda 2020 n’ibisonga bye bibiri.

Miss Rwanda 2020 uzatorwa azahabwa ikamba na Nimwiza Meghan ufite irya 2019 kuri ubu uhagarariye u Rwanda mu irushanwa rya Miss World 2019 riri kubera mu Bwongereza mu mujyi wa London rikaba rimze iminsi mike ritangiye.

Ingengabihe y’amajonjora ya Miss Rwanda 2020

 

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger