AmakuruIbitekerezoMu mashusho

Ingaruka zo kwigira rimwe indimi z’amahanga mu mashuri mato.

Abana bato biga mu kiburamwaka, ndetse n’abiga mu mashuri abanza, bakunze kugira ikibazo cyo kuvanga indimi z’amahanga, ubusanzwe zikoreshwa mu masomo bahabwa, ibi bikaba bishobora kuba biterwa nuko, izo ndimi bazigishwa mu gihe kimwe, bikaba intandaro yo kutagira na rumwe bamenya ku buryo bwimbitse.

Igifaransa n’icyongereza, ni indimi zisanzwe zikoreshwa mu burezi, aho usanga hari bimwe mu bigo by’amashuri mato bitanga amasomo atandukanye muri izo ndimi. Byaragaragaye ko hari abana batabasha gufatira icyarimwe izo ndimi , ibi bigatuma nta rurimi na rumwe bamenya neza, ari na byo bitera bamwe kuvangavanga indimi.

Igitekerezo

Byaba byiza, guhera ku bana biga mu kiburamwaka ndetse no mu mashuri abanza nibura kugera mu mwaka wa gatatu, bahabwa amasomo mu rurimi rumwe(hagati y’igifaransa n’icyongereza), hanyuma bakwigira hejuru wenda, akaba ari bwo batangira kwigishwa n’urundi rurimi, kugira ngo bibarinde iki kibazo cyo kutagira ururimi na rumwe bamenya neza, kuko bazigishwa mu gihe kimwe, bakabura urwo bafata n’urwo bareka.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger