AmakuruInkuru z'amahangaPolitiki

Ingabo z’u Rwanda zatangaje ko zashyikirije Guverinoma y’u Burundi abarwanyi bafatiwe mu ishyamba rya Nyungwe

Ingabo z’u Rwanda zatangaje ko kuri uyu wa Gatanu zashyikirije Guverinoma y’u Burundi abarwanyi 19, bambutse umupaka bakagera ku butaka bw’u Rwanda mu buryo butemewe n’amategeko ku wa 29 Nzeri 2020.

Ku wa 3 Ukwakira 2020 nibwo RDF yatangaje ko abarwanyi 19 b’Abarundi biyemereye ko ari abo mu mutwe wa RED Tabara bafatiwe ku butaka bw’u Rwanda, bafite intwaro nyinshi zirimo into n’inini.

Icyo gihe bafashwe bamaze kwinjira mu ishyamba rya Nyungwe, mu gice giherereye mu Murenge wa Ruheru mu Karere ka Nyaruguru.

U Rwanda rwahise rumenyesha itsinda ry’ingabo zishinzwe kugenzura imipaka mu karere (Expanded Joint Verification Mechanism, EJVM) mbere yo kubata muri yombi, runasaba iperereza rihuje ibihugu byombi ngo hanafatwe ingamba z’ibigomba gukurikira.

Aba barwanyi bafatiwe muri Nyungwe mu 2020

Kuri uyu wa Gatanu RDF yatangaje ko nyuma y’igihe cyenda kugera ku mwaka bafungiwe mu Rwanda, bashyikirijwe u Burundi.

Yakomeje iti “Igikorwa cyo kubahererekanya cyagizwemo uruhare n’Itsinda ry’Ingabo rishinzwe kugenzura imipaka (EJVM) ndetse gikurikiranwa n’Intumwa yihariye y’umuryango w’Abibumbye mu biyaga bigari, ku mupaka wa Nemba kuri uyu wa 30 Nyakanga.” uwo mupaka uhereye mu karere ka Bugesera.

Guverinoma y’u Rwanda yari ihagarariwe n’Umuyobozi ushinzwe iperereza mu Ngabo z’u Rwanda, Brig Gen Vincent Nyakarundi, mu gihe u Burundi bwari buhagarariwe n’Umuyobozi ushinzwe iperereza mu ngabo z’u Burundi Col E. Musaba.

Ubuyobozi bw’Ingabo z’u Burundi bwemeje ko bwashyikirijwe “abagizi ba nabi 19 b’Abarundi bari barahungiye muri icyo gihugu nyuma yo gukora ibyaha.”

Bwemeje ko bafatanywe imbunda 17 za Kalashnikov, imbunda irasa ibisasu bya rockets (Rocket-propelled grenade, RPG), radio ebyiri za Motorola, mudasobwa, telefoni ngendanwa n’ibindi bikoresho.

Yanditwe na Didier Maladonna

Twitter
WhatsApp
FbMessenger