AmakuruAmakuru ashushye

Ingabo z’u Burundi zakozanyijeho na Red-Tabara muri DR-Congo

Ku cyumweru gishize,ingabo z’Uburundi zateye inyeshyamba za Red-Tabara zirwanya ubutegetsi buriho mu Burundi mu bice bitandukanye by’imisozi miremire ya groupement ya Kigoma mu ntara ya Kivu y’Epfo mu burasirazuba bwa Repubulika ya Demokarasi ya Kongo.

Amakuru Ijwi ry’Amerika dukesha iyi nkuru nayo ikesha bamwe mu Banyekongo bari kumwe n’ingabo z’Uburundi batashatse ko amazina yabo atangazwa yemeza ko ingabo z’Uburundi ejo ku cyumweru zagabye ibitero ku nyeshyamba z’Abarundi za Red Tabara bazirukana muri bimwe mu birindiro byazo byari Kashengo, Kitavuzampegere ndetse na Rukuka.

Hari amakuru yemeza ko hari umwe mu barwanyi ba Red-Tabara waba wafatiwe ku rugamba ahitwa ku Kiryama.

Umuvugizi wa Red Tabara,Patrick Nahimana,yemereye Ijwi ry’Amerika ko barwanye n’ingabo z’u Burundi ku cyumweru hamwe n’Imbonerakure.

Yagize ati”Ingabo z’u Burundi n’Imbonerakure zateye zigana ku birindiro by’Ingabo zacu ariko bagwa mu mitego yacu.Turimo kurwana kuva ejo [ku cyumweru].Byabereye aho bita mu Gashengo,mu Rukuka.

Ku ruhande rwabo twarashe abantu 10 kuko twabonye imirambo yabo ariko twebwe ku ruhande rwacu nta kibazo turagira.Abasirikare bacu baruzuye ntawe bafashe.”

Umuvugizi w’igisirikare cya RDC,Kasereka,yabwiye VOA ko nta makuru afite kuri iyi mirwano y’abanyamahanga bari kurwanira ku butaka bwa RDC.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger