Amakuru

Ingabo za Ethiopia zubuye intambara yeruye ku barwanyi ba Tigray

Kuri uyu wa kabiri, Getachew Reda, umwe mu bo ku rwego rwo hejuru bagize umutwe wa Tigray People’s Liberation Front (TPLF), yatangaje kuri Twitter ko ingabo za leta zifatanyije n’indi mitwe yitwaje intwaro.

Inyeshyamba zo muri Tigray mu majyaruguru ya Ethiopia zivuga ko uyu ubaye umunsi wa kabiri w’ibitero byo ku butaka bijyanye n’igitero gishya zagabweho n’ingabo za leta ya Ethiopia.
Getachew Reda wigeze kuba Minisitiri w’ingabo za Ethiopia ikiyoborwa na Meles Zenawi, yavuze ko “ababarirwa mu bihumbi bapfuye” muri iyo mirwano mishya, kandi ko ingabo ze “zirimo kuguma mu birindiro byazo”.

Umuvugizi w’abarwanyi bo muri Tigray witwa Getachew Reda yabwiye The Reuters ibitero by’ingabo za Ethiopia  biri kuva no mu Ntara ya Amhara.

Bisa n’aho ingabo za Ethiopia zahagurukiye guhashya bidasubirwaho abarwanyi bo muri TPLF, dore ko Getachew avuga ko ingabo za Ethiopia zatangiye gukoresha indege za drones mu kubarasaho.

Ikindi ni yatangaje ngo ni uko abaturage bo muri Amhara basanzwe bafatanyije na Leta ya Ethiopia, bavuga ko kugira ngo abatuye Tigray babone amahoro arambye, ari ngombwa ko urugamba rwo kubagamburuza ruba mu buryo bwimbitse kandi mu buryo bwose n’igihe icyo ari cyo cyose.

Iri tangazo ryo kumenyesha yacishije kuri Twitter ryarakaje abagaba bakuru mu ngabo za Ethiopia kubera ko ngo yamennye ibanga.

Umugaba Mukuru w’Ingabo za Ethiopia zirwanira ku butaka witwa Berhanu Jula yavuze ko ibyo uriya mugabo yakoze ari ukumena ibanga rya gisirikare kandi bishobora gukoma mu nkokora imigambi yazo.

Gen Jula ati: “ Ibyo uriya mugabo yakoze ni ukumena ibanga rya gisirikare. Abayobozi ba gisiviri bagomba kwirinda kugira icyo batangaza ku makuru ya gisirikare baba bamenye kuko ubundi aba ari amakuru adashyirwa ku karubanda.”

Intambara muri Ethiopia iri gusatira izindi ntara zayo harimo n’Intara ya Dessi.Ubuyobozi bwayo bwatangaje ko hagiye gutangira umukwabo, kugira ngo hirindwe ko hari abantu bacengera bitazwi bagahungabanya umutekano.

Intambara muri Tigray imaze guhitana abantu babarirwa mu bihumbi mirongo mu gihe abandi barenga miliyoni bavuye mu byabo.

Abaturage  miliyoni 5.2 bahoze batuye Intara ya Tigray bahunze ingo zabo, kandi ngo abagera kuri 90% bakeneye inkunga y’abagira neza kugira ngo babone ibiribwa n’imiti.

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger